Umwimerere w’inganzo ni kimwe mu bihishiwe abazitabira ‘Inganzo yaratabaye’!

 Inshamake   Mu gihe mu Rwanda hizihizwa imyaka 25 ishize rwibohoye, umuhanzi Jules Sentore binyuze muri Rwamwiza Company ndetse n’abandi bahanzi b’injyana Gakondo bazataramira abanyarwanda mu gitaramo kidasanzwe cyiswe ‘Inganzo yaratabaye’.

Umwimerere w’inganzo ni kimwe mu bihishiwe abazitabira ‘Inganzo yaratabaye’!

 Inshamake   Mu gihe mu Rwanda hizihizwa imyaka 25 ishize rwibohoye, umuhanzi Jules Sentore binyuze muri Rwamwiza Company ndetse n’abandi bahanzi b’injyana Gakondo bazataramira abanyarwanda mu gitaramo kidasanzwe cyiswe ‘Inganzo yaratabaye’.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni igitaramo giteganijwe ku wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2019 mu mahema ya Camp Kigali, aho abahanzi batandukanye b’injyana Gakondo barimo  Jules Sentore, Intore Masamba, Ingangare, Ruti n’abandi bazataramira abazitabira iki gitaramo biyemeje kuzerekana itandukaniro babagezaho inganzo y’umwimerere, aho bahize gushimisha kuzamara irungu no kwishimira ibyagezweho muri iyi myaka ishize abazitabira, gusa ngo ikibatindiye ni umunsi n’isaha nyir’izina.


Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nyakanga 2019, Jules Sentore, umuhanzi w’injyana uri ku isonga muri iki gitaramo yavuze ko kugira ngo abantu biyumvemo injyana Gakondo byabayeurugendo rurerure kuko abenshi biyumvagamo izindi njyana mvamahanga, akishimira ko ubu byahindutse abahanzi gakondo aho babereye benshi abantu basigaye bakurikirana iyi njyana, anaboneraho gusaba itangazamakuru gukomeza kubashyigikira bageza ku babakurikirana ibihangano byabo.


Ni mu gihe yaba umuyobozi wa Rwamwiza Company, Bwana Rugira Patrick, umuyobozi wa Gakondo group, Bwana Ntazinda Marcel ndetse n’umuyobozi wa RG-CONSULT INC, Remmy Lubega bose bafatanya mu gutegura iki gitaramo, bemeza ko imyiteguro imeze neza mu buryo bwose dore ko iki gitamo kimaze amezi agera kuri arindwi gitegurwa, bityo ngo abazaitabira bazabona itandukaniro mu mitegurire, ndetse n’umwimerere w’injyana gakondo imaze kugaragaza ko ikundwa na benshi.
 

Ni igitaramo cyatewe inkunga na Airtel, Rwandair, Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Mutzig.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!