Umwiherero wa Kane w’imitwe ya Polisi ya LONI wagarutse no ku ruhare rw’umugore mu kubungabunga amahoro!

 Inshamake   Abayobozi 19 b’amatsinda y’abapolisi bari mu butumwa bwa LONI bugamije kubungabunga amahoro muri Africa baravuga ko guhurira mu mwiherero bitanga amahirwe adasanzwe yo kwigira hamwe uko inzitizi zibangamiye amahoro n’umutekano zakurwaho kugira ngo iterambere ry’umuturage bashinzwe kurinda rikomeze kwiyongera, banagaruka ku ruhare rw’umugore.

Umwiherero wa Kane w’imitwe ya Polisi ya LONI wagarutse no ku ruhare rw’umugore mu kubungabunga amahoro!

 Inshamake   Abayobozi 19 b’amatsinda y’abapolisi bari mu butumwa bwa LONI bugamije kubungabunga amahoro muri Africa baravuga ko guhurira mu mwiherero bitanga amahirwe adasanzwe yo kwigira hamwe uko inzitizi zibangamiye amahoro n’umutekano zakurwaho kugira ngo iterambere ry’umuturage bashinzwe kurinda rikomeze kwiyongera, banagaruka ku ruhare rw’umugore.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi babitangaje ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019, ubwo basozaga umwiherero ku nshuro ya kane (4) bari bamazemo iminsi itatu bakoreraga ku cyicaro gikuru cya Polisi Y’U Rwanda ku Kacyiru.

 

Aba bakomiseri n’aba-Ofisiye bakuru muri Polisi bitabiriye uyu mwiherero baturutse mu matsinda abungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bitandukanye mu butumwa bwa LONI, ariyo UNMISS (South Soudan), MONUSCO (Kongo Kinshasa), UNISFA (Abyei), UNAMID (Darfur), AMISOM na UNSOM yombi yo muri Somalia.

 

Komiseri Unaisi Lutu Vuniwaqa wari uhagarariye UNMISS, yavuze ko uyu mwiherero wababereye urubuga rwo gusangira ingorane bahura nazo ndetse nuko zakemurwa kugira ngo abaturage bashinzwe kugarurira amahoro bayabone.

 

Unaisi Lutu Vuniwaqa yagize ati

Tuganira ibintu bitandukanye birebana n’umutekano, turebera hamwe uko ibibazo bigihari byakemuka kugira ngo abaturage bave mu bibazo by’amakimbirane n’intambara bityo barusheho gukora kugira ngo bivane mu bukene.

 

Yavuze ko hari inzitizi bajyaga bahura nazo mu kunoza inshingano, gusa ngo ibitekerezo yasangijwe na bagenzi babo bayoboye iyi ndi mitwe, biramuha ikizere ko bizabafasha kuzuza inshingano bahawe zo kugarura amahoro muri Soudan y’Epfo.

 

Abdounasir Awale wa MONUSCO yo muri Repubika iharanira Demukarasi ya Kongo, we yagize ati

Uyu mwiherero wadufashije kwibukiranya ibyo imitwe ya Polisi duhagarariye ikeneweho, birumvikana icyo abaturage bakeneye ni amahoro n’umutekano kuko nibyo shingiro rya byose, ikihutirwa rero ni ukuyabagezaho kuko nibyo byafashe umwanya munini tubiganiraho.

 

Muri uyu mwiherero kandi baganiriye ibijyanye no kubakira ubushobozi abajya mu butumwa bwa LONI bugamije kubungabunga amahoro n’umutekano buzabafasha kurinda neza abasiviri ndetse no kubagezaho ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza ahabonetse agahenge, banagaruka ku ruhare rw’umupolisi w’umugore mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano, aho ngo usanga yita akanahumuriza mu buryo bw’isanamitima abashegeshwe n’intambara n’amakimbirane, bagasaba ko umubare w’abagore wakongerwa cyane cyane mu bice bifite abaturage bakeneye ihumure kurenza abandi.

Abapolisikazi bari mu butumwa bw'amahoro ngo bagira uruhare runini cyane cyane mu guhumuriza mu buryo bw’isanamitima abashegeshwe n’intambara n’amakimbirane.

Ni mu gihe Umujyanama wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye Luis Carrilho yashimangiye ko kugeza ibikorwa kubo bigenewe (abaturage) bifasha mu kubaka ikizere Polisi igirirwa no kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere rirambye.

 

Luis Carrilho ati

Ibyo twemeranyije, tugiye kubishyira mu bikorwa kugira ngo duhindure imibereho y’abaturage dushinzwe kurinda, duharanire kubagarurira amahoro n’umutekano kandi dufashe za leta kubaka Polisi igire ubushobozi bwo kwirindira abaturage.

mujyanama wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye Luis Carrilho(hagati) avuga ko ibyo bemeranyije bagiye kubishyira mu bikorwa kugira ngo bahindure imibereho y’abaturage bashinzwe kurinda.

Kugeza ubu Umuryango w’abibumbye ushyira u Rwanda  ku mwanya wa kabiri mu bihugu bitanga umusanzu mu bikorwa bya LONI byo kubungabunga amahoro n’umutekano, rukaza ku mwanya wa mbere mu kohereza abagore benshi ku Isi. 

U Rwanda ruza ku isonga mu kohereza abagore mu bikorwa byo kubungabunga mahoro ku isi.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!