Umuryango w’Abibumbye watangije umuganda ngarukakwezi muri Sudani y’Amajyepfo!

 Inshamake   Abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no kugarura umutekano muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS) bakoze umuganda wo gusukura no gutera ibiti mu mujyi wa Juba n’inkengero zawo mu rwego rwo kurushaho kuwugira mwiza.

Umuryango w’Abibumbye watangije umuganda ngarukakwezi muri Sudani y’Amajyepfo!

 Inshamake   Abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no kugarura umutekano muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS) bakoze umuganda wo gusukura no gutera ibiti mu mujyi wa Juba n’inkengero zawo mu rwego rwo kurushaho kuwugira mwiza.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Iki gikorwa cyo gutangiza uyu muganda ku wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2019, kitabiriwe n’abayobozi ba UNMISS, abapolisi, abasirikare n’abasivili bose bibumbiye mu mu muryango w’Abibumbye muri iki gihugu, aho bakoze umuganda wo gutoragura amacupa n’ibindi bikoresho bitabora mu duce dutandukanye ndetse banatera ibiti.

 

Mu Rwanda buri kwezi igikorwa cyo gukora umuganda cyamaze kuba umuco, aho inzego z’umutekano n’abaturage n’abayobozi bahurira muri uwo muganda. Akaba ariyo mpamvu iki gikorwa kinakorwa aho inzego z’umutekano ziri kubungabunga amahoro ku isi hose.

 

Uyu muganda ukaba warayobowe n’intumwa nkuru y’Umuryango w’Abibumbye(UNMISS) muri Sudani y’Amajyepfo, David Shearer wishimiye iki gikorwa uko cyateguwe kandi kikanakorwa neza.


David Shearer yagize ati

Ni byiza kugira aho dukorera heza, umujyi ucyeye, abaturage dushinzwe kurinda bafite isuku n’umutekano bihagije.

Uretse ibikorwa byo gutoragura imyanda itabora, hanatewe ibiti kugira ngo mu mujyi wa Juba n’inkengero zawo mu rwego rwo kurushaho kuwugira mwiza.

Iki gikorwa cyatangijwe cyo gukora umuganda wa buri kwezi muri iki gihugu cyarahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga ibidukikije, ni mu gihe kandi abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro ku isi hose bakora igikorwa cy’umuganda rusange ubahuza n’abaturage bashinzwe kurinda nyuma y’umuganda bagasangira ibitekerezo, aho bakora ibikorwa bitandukanye birimo nko kubaka amacumbi y’abadafite aho baba, imihanda,imiyoboro y’amazi,gutera ibiti bikumira isuri n’ibindi. 


Twabibutsa ko u Rwanda rufite amatsinda atatu y’abapolisi bagera kuri 560 muri Sudani y’Amajyepfo ndetse n’andi atatu y’Ingabo z’u Rwanda bose baka bafite inshingano zo kugarura amahoro n’ituze muri iki gihugu, aho muri ayo matsinda atatu harimo abiri afite abapolisi 160 imwe imwe baherereye mu mujyi wa Juba  abandi 240 bakaba mu mujyi wa Malakal.

Abayobozi ba UNMISS, abapolisi, abasirikare n’abasivili bose bibumbiye mu mu muryango w’Abibumbye muri iki gihugu.


 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!