Ubwumvikane bukomeje kuba buke hagati y’umutoza Zidane wa Real Madrid na Perezida wayo Perez!

 Inshamake   Umutoza wa Real Madrid yarakajwe cyane no kuba Perezida wayo yanze kugura Paul Pogba wa Manchester United, ahubwo agahitamo Donny van de Beek usanzwe akinira Ajax Amsterdam yo mu Buholandi.

Ubwumvikane bukomeje kuba buke hagati y’umutoza Zidane wa Real Madrid na Perezida wayo Perez!

 Inshamake   Umutoza wa Real Madrid yarakajwe cyane no kuba Perezida wayo yanze kugura Paul Pogba wa Manchester United, ahubwo agahitamo Donny van de Beek usanzwe akinira Ajax Amsterdam yo mu Buholandi.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ubu burakari buje nyuma y’aho abayobozi ba Real Madrid banze kugura Pogba kubera ko ahenze cyane ahubwo bahitamo kuzana umuholandi Donny van de Beek, ibi bikaba byababaje cyane umutoza Zinedine  Zidane wifuza cyane uyu mwene wabo Pogba, dore ko bombi bakomoka mu Bufaransa.

Zidane ashaka Paul Pogba muri Real, ubuyobozi bukagaragaza ko ahenze cyane.


Zidane yari amaze igihe kinini agaragariza abayobozi be ko akeneye ndetse bagomba kugura Paul Pogba ariko Perez na bagenzi be banze guhangana na Manchester United yifuza miliyoni 150 z’amapawundi kuri uyu mukinnyi, ari nayo mpamvu bahinduye ibitekerezo bajya kuri Donny van de Beek wigaragaje cyane mu ikipe ya Ajax ayifasha kugera muri ½ cya UEFA Champions League bakuyemo ikipe ya Juventus.

Donny van de Beek usanzwe akinira Ajax Amsterdam yo mu Buholandi niwe ubuyobozi bwa Real bubonamo igisubizo cyo mu kibuga hagati.


Real Madrid irifuza gutanga miliyoni 60 kuri uyu musore w’imyaka 22 ukinira Ajax,  gusa umutoza Zidane ntabikozwa kuko ngo yumva ko Pogba ari we wenyine wakemura ikibazo afite hagati mu kibuga cyane ko Toni Kroos na Luka Modric bari hasi cyane, nk’uko ibinyamakuru bikomeye muri Espagne birimo AS na Marca bizwiho kumenya amakuru ahishwe muri Real Madrid byose byemeje aya makuru.

Luka ModricToni Kroos bigaragara ko muri iyi minsi bari hasi mu mikinire yabo bityo Zidane akabona Pogba ko ari we waba igisubizo.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!