Uburoso bw’amenyo bwatumye umutoza Herrlich adatoza umukino wo mu mpera z’icyumweru!

 Inshamake   Umutoza mukuru w’ikipe ya Augsburg mu cyiciro cya mbere mu Budage, Heiko Herrlich, agomba gusiba umukino wo mu mpera z’icyumweru nyuma y’uko arenze ku mabwiriza y’akato, akava muri hoteli y’ikipe agiye kugura uburoso bw’amenyo.

Uburoso bw’amenyo bwatumye umutoza Herrlich adatoza umukino wo mu mpera z’icyumweru!

 Inshamake   Umutoza mukuru w’ikipe ya Augsburg mu cyiciro cya mbere mu Budage, Heiko Herrlich, agomba gusiba umukino wo mu mpera z’icyumweru nyuma y’uko arenze ku mabwiriza y’akato, akava muri hoteli y’ikipe agiye kugura uburoso bw’amenyo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Guhera kuri uyu wa Gatanu nibwo Shampiyona y’u Budage yongera gusubukurwa nyuma yo guhagarikwa muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus, aho ikipe ya Augsburg izakina na Wolfsburg kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, gusa umutoza wayo, Heiko Herrlich, yashyizwe mu kato nyuma y’uko arenze ku mabwiriza yo kuguma mu kato, akajya kugura uburoso bw’amenyo hanze ya hoteli ikipe icumbitsemo.


Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru hifashishijwe amashusho, Herrlich yahamije ko nta buroso bw’amenyo yari afite, ahitamo kujya kubugura muri Supermarket, anavuga ko yakoze amakosa, akarenga ku mabwiriza.


Herrlich ati

Nakoze ikosa ryo kuva kuri hoteli. Nubwo nakurikije amabwiriza yose y’isuku, ariko ntacyo nabihinduraho. Muri ibi bihe, ntabwo nitwaye nk’intangarugero haba ku ikipe yanjye no ku bandi bantu. Nta kindi nakora uretse kwemera ko nakoze ikosa kandi nkagerageza kubahiriza amabwiriza. Kubera iyi myitwarire idakwiye, ntabwo nzakoresha imyitozo [ku wa Gatanu] kandi ntabwo nzatoza umukino wa Wolfsburg ku wa Gatandatu.


Herrlich w’imyaka 48 yagizwe umutoza wa Augsburg tariki ya 10 Werurwe 2020, ndetse umukino ikipe ye iri ku mwanya wa 14 muri Bundesliga izakiramo Wolfsburg ni wo wari kuba ari uwa mbere ayitoje.

Heiko Herrlich ntiyahiriwe no gutoza umukino we wa mbere muri Augsburg, aho nawe ubwe mu kiganiro n'itangazamakuru ahamije ko atitwaye nk’intangarugero haba ku ikipe yanjye no ku bandi bantu.


Ubuyobozi bwa Augsburg bwatangaje ko abakinnyi n’abatoza bari gupimwa Coronavirus mu buryo buhoraho ndetse Herrlich azongera gukoresha imyitozo nyuma yo gupimwa inshuro ebyiri bikagaragara ko atanduye icyo cyorezo.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!