U Rwanda rwegukanye igikombe mu mupira w’amaguru ku rwego rwa CECAAF!

 Inshamake   Ku nshuro ya mbere yitabiriye, ikipe y’igihugu y’umukino w’umupira w’abafite ubumuga bw’ingingo “Amputee Football”, yegukanye igikombe cy’imikino y’Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba ndetse no hagati “Confederation for East and Central Africa Amputee Football CECAAF”, yaberaga i Dar es Salaam muri Tanzania.

U Rwanda rwegukanye igikombe mu mupira w’amaguru ku rwego rwa CECAAF!

 Inshamake   Ku nshuro ya mbere yitabiriye, ikipe y’igihugu y’umukino w’umupira w’abafite ubumuga bw’ingingo “Amputee Football”, yegukanye igikombe cy’imikino y’Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba ndetse no hagati “Confederation for East and Central Africa Amputee Football CECAAF”, yaberaga i Dar es Salaam muri Tanzania.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni imikino yatangiye kuva tariki 22-30 Kamena 2019, aho ikipe y’u Rwanda yitwaye neza ndetse itwara igikombe nyuma gutsinda ikipe y’igihugu ya Kenya ku mukino wa nyuma ibitego 3-1.


U Rwanda rukaba rwari rwageze kuri uyu mukino wa nyuma rusezereye Tanzania yari mu rugo muri ½ cy’irangiza iyitsinze ibitego 2-1, ni mu gihe Kenya yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye Zanzibar kuri penaliti 3-2, ni mu gihe kandi ikipe y’u Rwanda yari iyobowe na kapiteni Gatete Fidele, yatangiye nabi itsindwa na Tanzania ibitego 3-0, itsinda Zanzibar mu mukino wa kabiri ibitego 3-1, itsinda Uganda ibitego 7-1, Kenya mu mukino wa 3 igitego 1-0 ndetse isezerera Tanzania muri ½ iyitsinze ibitego 2-1.

Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Gatete Fidele ubwo yashikirizwaga igikombe nyuma yo gutsinda Kenya ibigo 3 kuri 1 ku mukino wa nyuma.


Rugwiro Audace uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru mu bafite ubumuga mu Rwanda “Rwanda Amptee Football Federation/RAFA”, wari uyoboye iyi kipe, yatangaje ko yishimiye kuba aba bakinnyi baragaragaje imyitwarire myiza muri iyi mikino.


Rugwiro yagize ati

Twishimira isura u Rwanda rwagaragaje mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane imyitwarire myiza y’abakinnyi mu kibuga no hanze, kuko bagerageje gushaka guha amahirwe igihugu cyakiriye irushanwa ariko abakinnyi ntibashwane bagakora akazi kabazanye.


Rugwiro unayobora ishyirahamwe ry’umukino wa Amptee Football muri aka karere k’Afurika y’Uburasirazuba no Hagati “CECAAF”, atangaza ko mu byafashije u Rwanda kugira ngo rutware iki gikombe ahanini babikesha kugira morale iri hejuru kurusha ibindi bihugu kuva iri rushanwa ryatangira kugeza irushanwa risoje, anavuga ko ikipe y’u Rwanda yagaragaje ko yari izi icyo bivuze gutwara igikombe, bityo  baritanze  umunsi ku wundi kandi barushagaho kwigaragaza neza mu kibuga ku buryo yageze ku mukino wa nyuma abantu bose bemeza ko nta kabuza u Rwanda rutwara igikombe.

Rugwiro Audace(wambaye ikote) ari kumwe n'umwe mu batoza Nkurunziza Jonathan(ku ruhande) ubwo bari mu rwambariro.


Mu bakinnyi 12 bari bajyanye n’iyi kipe y’u Rwanda muri Tanzania harimo Gatete Fidele akaba na Kapiteni, Ndahiro Jean Claude, Uwiringiyimana Isaac, Imanirutabyose Patrick, Ndayisenga Jean Claude, Kubwimana Ange Felix, Twagirimana Theoneste, Byiringiro Placide, Mutsinzi Lambert, Ayinzira Hamidu, Ntambara Jean Paul  na Masengesho Leonard. 

Ikipe y’igihugu y’umukino w’umupira w’abafite ubumuga bw’ingingo “Amputee Football” yahesheje ishema igihugu mu ruhando mpuzamahanga.


Ni mu gihe mu bari baherekeje iyi kipe harimo Rugwiro Audace(Perezida), Kimararungu  Augustin,  Higiro Gustave na Nkurunziza Jonathan.
Biteganijwe ko iyi kipe izerekeza mu gihugu cya Angola ahazabera imikino nk’iyi ku rwego rw’isi, imikino tariki 17 Nzeli uyu mwaka turimo wa 2019.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda irerekeza muri Angola mu gikombe cy'isi muri Nzeli uyu mwaka.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!