SP Minani uyobora Polisi mu karere ka Gicumbi arasaba abaturage kwicungira umutekano mu gihe cyo kwibuka!

 Inshamake   Ku wa Kabiri tariki 2 Mata 2019, inzego zitandukanye mu karere ka Gicumbi zitabiriye inteko z’abaturage, zibasaba kugira uruhare mu kwicungira umutekano mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

SP Minani uyobora Polisi mu karere ka Gicumbi arasaba abaturage kwicungira umutekano mu gihe cyo kwibuka!

 Inshamake   Ku wa Kabiri tariki 2 Mata 2019, inzego zitandukanye mu karere ka Gicumbi zitabiriye inteko z’abaturage, zibasaba kugira uruhare mu kwicungira umutekano mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Izi nteko z’abaturage zabereye mu mirenge yose igize akarere ka Gicumbi, zitabiriwe n’ubuyobozi bw’akarere, inzego z’umutekano muri aka karere ndetse n’abafatanyabikorwa bako, aho abaturage basabwe gukomeza kunga ubumwe kandi bagakorana n’ubuyobozi hagamijwe gukumira icyahungabanya umutekano.

 

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix wifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Rubaya, yabibukije ko bagomba gukomeza kurangwa n’ubufatanye hagati yabo kandi bakubahiriza ibyo basabwa n’inzego z’ubuyobozi.

 

Meya Ndayambaje yagize ati

Usibye ubufatanye bukwiye kubaranga nk’abaturage kugira ngo mukomeze ibikorwa by’iterambere rirambye, musabwa no kurushaho gukorana n’inzego z’ubuyobozi bwanyu mukazereka ikitagenda neza ndetse n’inzego zishinzwe umutekano mugasangira amakuru kugira ngo turusheho gutura dutekanye.

 

Yibukije abatuye akarere ka Gicumbi ko bakwiye kwitegura neza kwinjira mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, barushaho gushyigikira abayirokotse ndetse no kubaba hafi, birinda icyabahungabanya cyaba icyerekeye amagambo cyangwa ibikorwa. 

Meya Ndayambaje wa Gicumbi yibukije abaturage ko bagomba gukomeza kurangwa n’ubufatanye hagati yabo kandi bakubahiriza ibyo basabwa n’inzego z’ubuyobozi.(Photo: Google)

Ni mu gihe Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi Superintendent (SP) Jean Bosco Minani yasabye abaturage gukomeza kwicungira umutekano birinda icyabagusha mu byaha n’ibindi bishobora guhungabanya ituze rya bagenzi babo cyane cyane muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

 

SP Minani ati

Niba ubuyobozi bwanyu bubabujije gukora ikintu runaka kuko kidakwiye, mugerageze kubyubahiriza kuko biba bishoboka. Ikindi twirinde imvugo zishobora gukomeretsa bagenzi bacu muri ibi bihe kuko hari aho usanga hagaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, ibikorwa nk’ibyo dukwiye kubyamagana kandi tukabitangaho amakuru kuko biri mu bihungabanya umutekano.

 

SP Jean Bosco Minani yakomeje asaba abatuye akarere  ka Gicumbi kwicungira umutekano bamenya abarara n’abagenda mu midugudu batuyemo kugira ngo hatazagira ubatungura akabahungabanyiriza umutekano.

SP Jean Bosco Minani uyobora Polisi i Gicumbi yasabye abahatuye kwicungira umutekano bamenya abarara n’abagenda mu midugudu batuyemo, by'umwihariko muri iki bihe tugiye kwinjiramo byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. 

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi, abikorera, abafatanyabikorwa b’akarere n’abaturage biyemeje kurushaho guhumurizanya no gukomezanya muri iki gihe abanyarwanda bagiye kwinjiramo cyo kwibuka kugira ngo kizasozwe mu mahoro. 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!