Social Mula yagiriwe inama yo kubanza kumurika album akabona gutaramira abo ku Rwesero!

 Inshamake   Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019 hategerejwe igitaramo umuhanzi Social Mula azamurikamo Album ye ya mbere yise Ma Vie, uyu muhanzi yijeje abazitabira iki gitaramo kubaha ibyo bamutegerejeho, akazakurikizaho abo ku ivuko rye.

Social Mula yagiriwe inama yo kubanza kumurika album akabona gutaramira abo ku Rwesero!

 Inshamake   Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019 hategerejwe igitaramo umuhanzi Social Mula azamurikamo Album ye ya mbere yise Ma Vie, uyu muhanzi yijeje abazitabira iki gitaramo kubaha ibyo bamutegerejeho, akazakurikizaho abo ku ivuko rye.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Social Mula yashimiye buri wese wagize uruhare mu kumufasha gutegura icyo gitaramo kandi ko abona ari ibya agaciro cyane, atangaza ko imyiteguro yose yayirangije ndetse n’abahanzi bose bazamufasha bamaze kwitegura bakaba biteguye kuzashimisha abakunzi b’umuziki nyarwanda.

 

Yakomeje avuga ko iyi album ye izaba iriho indirimbo 18 kandi inyinshi abanyarwanda ndetse n’abakunzi be aho bari hose ku isi barazizi kandi barazikunze cyane.

Social Mula avuga ko we na bagenzi be imyiteguro yose bayirangije ndetse bakaba biteguye kuzashimisha abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Muyoboke Alex wamamaye mu Rwanda afasha abahanzi batandukanye akaba n’umwe mu bafasha Soial Mula mu myiteguro yo kumurika iyi album, yabwiye intangazamakuru ko yemeye gufasha Social Mula kumurika Album kuko akunda ibikorwa bye, dore ko ngo yakunze Social Mula kuva ku ndirimbo ye “Abanyakigali” kugera ku ndirimbo “Yayobye” aherutse gusohora, aho ngo yaranzwe no gukora indirimbo nziza zagiye zikundwa mu bihe bitandukanye kandi ko nawe ari mu banyuzwe nabyo.

 

Muyoboke avuga ko igihe cyari kigeze kugira ngo Social Mula amurike umuzingo we ashingiye ku kuba mu ndirimbo 18 yashyize ku isoko 14 muri zo zarakunzwe mu buryo bukomeye, anahishura ko Social Mula atatekerezaga kumurika Album kuko ubwo mu minsi ishize bagiranaga ibiganiro yamusabaga ko yamufasha bagategura igitaramo ku ivuko rye (Ku Rwesero ho mu karere ka Gicumbi) aho afite abafana benshi, ariko Muyoboke amuha igitekerezo cyo kujya gutaramira ku ivuko yitwaje Album, ari nayo mpamvu bahisemo kubanza kuyimurika bakabona ubwerekeza kuri Muhazi ku gice cyo ku Rwesero ari naho Social Mula avuka.

 

Ku ruhande rwa Sensitive Ltd nayo iri mu bategura iki gitaramo, Wilson wari uyihagarariye yatangaje ko gufasha Social mu gukorana nawe nta yindi nyungu bafite mu gutegura icyo gitaramo usibye kuba barifuje gutaramana n’abanyarwanda, ni mu gihe Yverry nkumwe mu bahanzi bazafasha Social Mula mu gitaramo cye yashimiye buri wese wafashe umwanya wo kucyamamaza kandi ashimangira ko umuziki nyarwanda ari uwa buri wese ugira aho ahurira nawo, bityo bikwiye ko abantu bose bakwiye gufatanyiriza hamwe kuwuteza imbere, ni mu gihe kandi uretse Yverry, mu bandi bahanzi bazafasha Social Mula muri iki gitaramo harimo Big Fizzo w'i Burundi, King James, Bruce Melodie, Yvan Buravan, Marina n’abandi.

Uhereye ibumoso Wilson, Social Mula, Muyoboke na Yverry ubwo baganiraga n'itangazamakuru ari nabwo Muyoboke yatangaje uburyo yagiriye inama Mula y'igihe azagira ku ivuko.
Kwinjira muri iki gitaramo kizaba kinarimo abahanzi batandukanye b'ibyamamare ni ibihumbi 10 y'u Rwanda muri VIP, n'ibihumbi 5 ahasanzwe.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!