Rwatubyaye na Sarpong bashobora kutorohera Rayon Sports nitishyura!

 Inshamake   Umuyobozi uhagarariye Sosiyete icuruza abakinnyi ya Pan American Calcio, Simeone Ghirlanda, ashobora kurega Rayon Sports mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku isi, FIFA, nyuma y’uko iyi kipe itubahirije ibyo bumvikanye ubwo yagurishaga myugariro Rwatubyaye Abdul muri Sporting Kansas City yo muri Shampiyona ya Major League Soccer muri Amerika, mu gihe kandi ngo hakirimo akabazo kuri Michael Sarpong n’ikipe yavuyemo.

Rwatubyaye na Sarpong bashobora kutorohera Rayon Sports nitishyura!

 Inshamake   Umuyobozi uhagarariye Sosiyete icuruza abakinnyi ya Pan American Calcio, Simeone Ghirlanda, ashobora kurega Rayon Sports mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku isi, FIFA, nyuma y’uko iyi kipe itubahirije ibyo bumvikanye ubwo yagurishaga myugariro Rwatubyaye Abdul muri Sporting Kansas City yo muri Shampiyona ya Major League Soccer muri Amerika, mu gihe kandi ngo hakirimo akabazo kuri Michael Sarpong n’ikipe yavuyemo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Rwatubyaye Abdul yerekeje muri Sporting Kansas City atanzweho ibihumbi 50 by’amadolari muri Mutarama 2019, aho Simeone Ghirlanda yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko mu kugurisha Rwatubyaye yari yemeranyijwe na Rayon Sports ko izamuhamo 10% by’amafaranga yaguzwe, ni ukuvuga ibihumbi bitanu by’amadolari, nyuma uyu mugabo avuga ko yandikiye Rayon Sports inshuro nyinshi zitandukanye ariko Umuyobozi wayo, Muvunyi Paul, ntamusubize ku buryo inzira imwe abonamo igisubizo ari ukwitabaza FIFA.


Simeone Ghirlanda ati

Twumvikanye ko nibabona amafaranga ya Sporting Kansas tariki ya 15 Werurwe 2019 bazanyishyura. Twumvikanye ko nzabonamo 10% ku kazi nakoze, ariko kugeza ubu ntabwo babyubahirije kandi niyo mbandikiye ntibasubiza. Hashize ukwezi n’igice, nta kindi nakora kitari ukwitabaza FIFA kugira ngo nishyurwe.


Uyu mugabo avuga ko yababajwe no gusanga amakipe yo mu Rwanda akora muri ubu buryo nyamara yari yizeye ko ashobora kuhagira imikoranire myiza, akaba yahakura abandi bakinnyi, anakomeza avuga ko n’umukiliya we (Rwatubyaye Abdul) atarabona amafaranga y‘imishahara ibiri ya nyuma mu mezi yakiniye Rayon Sports n’andi agera kuri miliyoni 1,75 Frw yasigaye ku yo yahawe ubwo yongeraga amasezerano.

Simeone Ghirlanda ngo yababajwe no kutishyurwa na Rayon Sports nyamara yari yizeye ko ashobora kugirira imikoranire myiza n'amakipe yo mu Rwanda.(Ifoto: Google)


Ghirlanda ngo ntako atari yagize ashyira Rayon Sports mu nzira nziza, aho ngo mu kugurisha Rwatubyaye yasabye ko mu gihe uyu mukinnyi yaba aguzwe n’indi kipe, Gikundiro yazabonamo 25% by’amafaranga yagurwa ndetse ikazanahabwa $20 000 uyu mukinnyi niyuzuza imikino 30 muri Major League Soccer.

Rwatubyaye ufite amasezerano meza muri Kansas City yitwaye neza ubwo yakiniraga ikipe ya Swope Park Rangers, ikaba ikipe ya kabiri ya Sporting Kansas City ayitsindira igitego cy'intsinzi.


Ni mu gihe ubwo yaganiraga na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Rayon Sports, Bwana Paul Muvunyi yavuze ko batinze gukemura ikibazo cya Simeone Ghrilanda kubera ko batari basobanukiwe ariko kuri ubu bamaze kumumenyesha.


Muvunyi yagize ati

Ku masezerano ya Abdul, avuga ko hari amafaranga twabonye, hari n’andi tuzabona ndetse n’andi tuzabona hashize umwaka. Ni amasezerano maremare atameze nk’ayandi twari dusanganywe, niyo mpamvu twabanje kwibaza ayo ashaka ayo ariyo. Hari icyo twemeranyije ndumva nta kibazo kirimo, twamwandikiye tubimusobanurira.

Paul Muvunyi uyobora Rayon Sports avuga ko babanje kwibaza ayo ashaka ayo ariyo, gusa ngo bemeranyije nta kibazo kirimo, aho banamwandikiye babimusobanurira.


Simeone Ghirlanda uvuga ko afite ibimenyetso bifatika, we avuga ko nta muntu wo muri Rayon Sports aheruka kuvugana na we. Yavuze ko yiteguye kwitabaza urukiko rwa siporo, aho bishobora kugira ingaruka kuri Rayon Sports kuko yafatirwa ibihano bitandukanye birimo no gukurwaho amanota, ni mu gihe kandi iyi kipe ya Rayon Sports hari n’andi makuru avuga ko hari amafaranga agera ku bihumbi 10 by’amadorali($10,000) itaraha ikipe ya Dreams FC yo muri Ghana yavuyemo rutahizamu Michael Sarpong.

No muri transfert ya rutahizamu Nichael Sarpong ngo haracyarimo ikibazo cyo kutishyura Dreams FC yo muri Ghana yavuyemo!

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!