Rwanda: 88% gusa by’abantu 224,664 bafite Virusi itera SIDA nibo babizi, bamwe mu banyamadini ntibakozwa ibyo gufata imiti!

 Inshamake   Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC gitangaza ko mu bantu 224,664 bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA abagera kuri 88% gusa aribo babizi, mu gihe ngo hari bamwe mu bayoboke b’amadini n’amatorero bafite ubwo bwandu banga cyangwa bahagarika gufata imiti igabanya ubukana bitwaje ko bazasenga Imana ikabakiza.

Rwanda: 88% gusa by’abantu 224,664 bafite Virusi itera SIDA nibo babizi, bamwe mu banyamadini ntibakozwa ibyo gufata imiti!

 Inshamake   Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC gitangaza ko mu bantu 224,664 bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA abagera kuri 88% gusa aribo babizi, mu gihe ngo hari bamwe mu bayoboke b’amadini n’amatorero bafite ubwo bwandu banga cyangwa bahagarika gufata imiti igabanya ubukana bitwaje ko bazasenga Imana ikabakiza.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi ni ibyatangajwe ubwo abagize ihuriro ry’abanyamadini n’amatorero ryita ku buzima (Rwanda Interfaith Council on Health) bahugururwaga ku buryo bafasha abayoboke babo batarandura kwirinda, naho abamaze kwandura bagafata imiti, igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 24 Mata 2019, nk’uko tubikesha Kigalitoday.

Abagize ihuriro ry’abanyamadini n’amatorero ryita ku buzima (Rwanda Interfaith Council on Health) bahuguwe ku buryo bafasha abayoboke babo kwirinda kwandura SIDA, naho abamaze kwandura bagafata imiti.


Ni mu gihe u Rwanda rufite intego yo kuba mu mwaka wa2020, nibura 90% by’abafite virusi itera SIDA bazaba babizi binyuze mu kwipimisha, 90% by’abamaze kwandura bakaba bafata imiti igabanya ubukana, naho 90% by’abafashe imiti igabanya ubukana bikagaragara ko ubwandu bwabo bwagabanutse, dore ko gushyira mu bikorwa izi ntego, kugeza ubu 88% by’abafite ubwandu bose bazi ko babufite, 94% by’abipimishije bose bafata imiti igabanya ubukana, naho 91% by’abafata imiti igabanya ubukana bakaba baragaragaje ko ubwandu bwabo bwagabanutse kugeza kuri 20%.


Bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bashishikariza abayoboke babo kwifata no kwirinda kwishora mu busambanyi bwo ahanini butera abantu kwandura virusi itera SIDA, ni mu gihe ariko Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC kivuga ko hari bamwe mu bayoboke b’amadini bipimisha bamara kumenya ko banduye virusi itera SIDA bagasabwa gutangira imiti igabanya ubukana, gusa ngo bamwe banga kuyifata ndetse n’abayifataga bakayihagarika bitwaje ko bazasenga Imana ikabakiza.


Mu banyamadini kandi harimo abatemera ikoreshwa ry’agakingirizo nka bumwe mu buryo bwo kwirinda virusi itera SIDA, hakaba n’abemera ko gashobora gukoreshwa igihe mu bashakanye hari uwanduye adashaka kwanduza mugenzi we, ariko ntikigishwe mu bakiri bato nk’intwaro yo kwirinda.

Bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bashishikariza abayoboke babo kwifata no kwirinda kwishora mu busambanyi, RBC ikavuga ko bamwe mu bayoboke babo batemera agakingirizo, abandi bamenya ko banduye bakanga gufata imiti ngo bazakizwa n'amasengesho.


Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu 224,664 bafite ubwandu bwa virusi itera sida, muri abo 88% gusa nibo babizi, aho u Rwanda ruteganya ko mu mwaka wa 2030 nibura 95% by’abafite virusi itera SIDA bazaba babizi binyuze mu kwipimisha, 95% by’abamaze kwandura bakazaba bafata imiti igabanya ubukana, naho 95% by’abafashe imiti igabanya ubukana bikazaba bigaragara ko ubwandu bwabo bwagabanutse.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!