Rwamagana: Ibiyobyabwenge bifite agaciro gasaga Miliyoni 2 byamenwe, ababigaragaramo basabwa gushaka ibindi bakora!

 Inshamake   Ku wa Gatatu tariki 24 Mata 2019, mu karere ka Rwamagana umurenge wa Nzige hamenwe ibiyobyabwenge nbifite agaciro gasaga miliyoni 2 z’u Rwanda, dore ko ari byo biza ku isonga mu byaha bihungabanya umutekano w’abaturage, Polisi y’u Rwanda ikaba yarahagurukiye kubirwanya kugira ngo umuturage w’u Rwanda abeho afite ubuzima bwiza kandi afite umutekano usesuye.

Rwamagana: Ibiyobyabwenge bifite agaciro gasaga Miliyoni 2 byamenwe, ababigaragaramo basabwa gushaka ibindi bakora!

 Inshamake   Ku wa Gatatu tariki 24 Mata 2019, mu karere ka Rwamagana umurenge wa Nzige hamenwe ibiyobyabwenge nbifite agaciro gasaga miliyoni 2 z’u Rwanda, dore ko ari byo biza ku isonga mu byaha bihungabanya umutekano w’abaturage, Polisi y’u Rwanda ikaba yarahagurukiye kubirwanya kugira ngo umuturage w’u Rwanda abeho afite ubuzima bwiza kandi afite umutekano usesuye.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni ibiyobyabwenge byagiye bifatirwa  mu duce dutandukanye tw'uyu murenge wa Nzige, aho Superintendent of Police (SP) James Rutaremara umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rwamagana yavuze ko ku bufatanye n’abaturage Polisi ikorera mu murenge wa Nzige yafashe ibiyobyabwenge bitandukanye birimo urumogi, Kanyanga n'inzoga z'inkorano  bikamenerwa muruhame kugira ngo buri muturage wese amenye ububi byabyo, anibutsa abaturage  ko  umutekano wabo bagomba kuwugiramo uruhare barwanya umuntu wese ufite umugambi wo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.

 

SP Rutaremara yagize ati

Umutekano ni ikintu buri muntu wese yifuza kugira, kuwugeraho bisaba kwitandukanya n’icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge kuko aribyo biri ku isonga mu byaha bihungabanya umutekano.Murasabwa kumva ko umutekano wanyu nk’abaturage mugomba kuwuharanira murwanya umuntu wese ukora ibinyuranyije n’amategeko.

 

SP Rutaremara yakomeje abwira abaturage  ko ibiyobyabwenge aho byagaragaye ariho hakunda kubarizwa ibyaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu miryango, gufata ku ngufu ndetse n’ibindi byaha bitandukanye; akomeza anababwira ko Polisi itazihanganira uwari we wese ufite umutina wo gukwirakwiza ibiyobyabwenge; asoza ashimira abaturage uruhare bagize kugira ngo ibyamenwe bifatwe, anabashishikariza gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano  kugira ngo ibyaha bibashe gukumirwa.

 

Ni mu gihe Umushinjyacyaha mu rukiko rw’ibanze rw’umurenge wa Nzige, Ntirushwamaboko Etienne nawe yabwiye abaturage ko kwishora mu biyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko, yibutsa buri wese kubyirinda kuko iyo abifatiwemo agerwaho n'ibihano biremereye.

 

Ntirushwamaboko ati

Urabicuruza, ukabinywa wabifatirwamo ukabihanirwa n’amategeko bikakugiraho ingaruka kuko amafaranga uba washoye urayabura ndetse ukanafungwa bityo ukaba umutwaro ku muryango wawe.

Ntirushwamaboko yibukije abaturage kandi ko mu itegeko rihana ibiyobyabwenge harimo n’igifungo cya burundu abasaba kubireka  bagashaka ibindi bakora byabagirira akamaro; ni mu gihe ibyamenwe bifite agaciro ka Miliyoni 2.720.100 y’amafaranga y’u Rwanda bikaba birimo urumogi , Kanyanga n’inzoga zinkorano zitandukanye. 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!