Rutahizamu Nihoreho Arsène uri mu ba mbere i Burundi yasinyiye Rayon Sports!

 Inshamake   Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Nihoreho Arsène wabaye uwa gatatu mu gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Burundi y’uyu mwaka, Primus Ligue 2019/2020.

Rutahizamu Nihoreho Arsène uri mu ba mbere i Burundi yasinyiye Rayon Sports!

 Inshamake   Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Nihoreho Arsène wabaye uwa gatatu mu gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Burundi y’uyu mwaka, Primus Ligue 2019/2020.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Nihoraho wari mu bakinnyi bahataniraga umwanya w’abatsinze ibitego byinshi mu Burundi kugeza ku mukino wanyuma, dore ko yatsinze ibitego 17, akurikira Iddy Museremu ukinira Le Messager Ngozi ufite 19 na Jospin Nshimirimana wa Aigle Noire watsinze ibitego 18, yari asanzwe akinira ikipe ya Olympic Star, aho ibyangombwa bye byerekana ko yavutse muri 2001, akaba yasinye imyaka 2 muri Rayon Sports.


Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine dukesha iyi nkuru, Arsène Nihoraho yavuze ko yari asanzwe azi ikipe ya Rayon Sports.


Yagize ati

Yego ni ikipe nsanzwe nzi kuko irazwi muri East Africa kandi yananyuzemo abakinnyi bakomoka i Burundi benshi bayigiriramo ibihe byiza. Nanjye niyo ntego.


Yakomeje agira ati

Ni ikipe ifite abafana benshi kandi burya gukinira ikipe ifite abafana biba ari byiza ku mukinnyi , binamufasha kwitwara neza. Nishimiye rero kuyerekezamo. Ni ikipe ifite izina ku buryo ndamutse nitwaye neza, byamfasha no kubona indi kipe ikomeye cyane.


Arsène yageze muri Olympic Star avuye mu ikipe ya Rukinzo FC yari izamutse mu cyiciro cya mbere ndetse ari mu bayifashije kuzamuka ivuye mu cyiciro cya kabiri, ni mu gihe muri uyu mwaka yafashije Olympic Star kurangiza iri ku mwanya wa 8 muri Shampiyona y’amakipe 16, dore ko Olympic Star yinjije ibitego 54 harimo 17 byatsinzwe na Arsène wenyine.

Nihoreho Arsène yatsinze ibitego 17 aza ku mwanya wa gatatu mu batsinze ibitego byinshi mu Burundi.


Avuga ku kwiyubaka, Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yatangaje ko nk’ubuyobozi bw’ikipe bakomeje kubaka ikipe kandi ikomeye bagura abakinnyi bazabafasha guhatanira ibikombe nkuko bisanzwe ku ikipe ya Rayon Sports.


Sadate yagize ati

Nyuma yo gusinyisha Arsene na Alex Harley, turakomeza gushakisha n’abandi bakinnyi beza badufasha kwegukana igikombe cyangwa byombi. Turi kubikora twitonze kugira ngo haboneke abakinnyi beza bakwiriye Gikundiro.


Nihoreho Arsène abaye umukinnyi wa kabiri mpuzamahanga usinye muri Rayon Sports nyuma ya Alex Nyarko Harlley wakinaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports avuga bakomeje kubaka ikipe bitonze kandi ikomeye bagura abakinnyi bazabafasha guhatanira ibikombe. 

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!