Rutahizamu Issa Bigirimana n’umuzamu Kwizera Olivier bombi banyuze muri APR FC bamaze gusinyira Rayon Sports!

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Nyakanga 2020, Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Issa Bigirimana uheruka gutandukana na Police FC n’umuzamu Kwizera Olivier n’ubwo ibye na Gasogi United bitarasobanuka neza.

Rutahizamu Issa Bigirimana n’umuzamu Kwizera Olivier bombi banyuze muri APR FC bamaze gusinyira Rayon Sports!

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Nyakanga 2020, Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Issa Bigirimana uheruka gutandukana na Police FC n’umuzamu Kwizera Olivier n’ubwo ibye na Gasogi United bitarasobanuka neza.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Rutahizamu Bigirimana Issa yatandukanye na Police FC nyuma y’uko itamwongereye amasezerano ku mpera y’amezi atandatu yari yumvikanye nayo muri Mutarama; ari nabwo nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’impande zombi, yasinye umwaka umwe muri Rayon Sports.


Mu ngingo zikubiye mu masezerano y’impande zombi bivugwa harimo ko nta mafaranga yo kugurwa Rayon Sports yahaye Bigirimana, ariko niharamuka habonetse ikipe imushaka, azahita agenda.


Bigirimana Issa wavukiye mu Burundi, yageze mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2014/15, aje gukinira APR FC, amenyekana cyane mu mwaka wa 2017 ubwo yatsindaga Rayon Sports ibitego bitatu mu mikino ine yikurikiranya, aza kuva muri APR FC muri Kamena 2019, amaze gutsinda Rayon Sports ibitego bitanu mu mikino 12.

Rutahizamu Issa Bigirimana wari warazonze Rayon Sports ubwo yakiniraga APR FC yamaze kuyerekezamo mu gihe cy'umwaka umwe.


Nyuma yo gutandukana na APR FC, Issa Bigirimana yaguzwe na Yanga SC yo muri Tanzania, ariko asezererwa nyuma y’amezi atanu kubera umusaruro muke.


Ni mu gihe kandi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports yasinyishije umunyezamu Kwizera Olivier n’ubwo ubuyobozi bwa Gasogi United buvuga ko ari umukinnyi wabwo.


Kwizera Olivier yazamukiye muri Isonga FC, amenyekana cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016, aza kwerekeza muri Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro za 2019, aza kugaruka mu Rwanda nta kipe yerekezamo ariko nyuma aza kujya muri Gasogi United yasinyiye amezi atanu yanamaze kurangira, gusa Kakoza Nkuriza Charles (KNC) UYOBORA Gasogi United avuga ko bafitanye imbanzirizamasezerano ko azasinyira iyi kipe, aho yanamugurije miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda(1,000,000frw).

N'ubwo Gasogi United ivuga ko hari amasezerano afitanye nayo, umuzamu Olivier Kwizera nawe yamaze gusinyira Rayon Sports mu gihe cy'umwaka umwe.


Rayon Sports yaherukaga gusinyisha Umurundi Nihoreho Arsène, Umunya-Togo Alex Harlley wakinaga mu cyiciro cya kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC, Uwiringiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC n’abandi bakinnyi 10 bakiri bato bazamuwe, gusa ubuyobozi buvuga ko abakiri bato bazatizwa andi makipe.

Ba rutahizamu Alex Harlley ukomoka muri Togo na Nihoreho Arsène w'Umurundi ni bamwe mu bari baherutse gusinyira Rayon Sports.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!