Rutahizamu Didier Drogba ukomoka muri Cote d’Ivoire agiye kugaruka mu Rwanda!

 Inshamake   Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Cote d’Ivoire Didier Drogba agiye kugaruka mu Rwanda aho azaba ari umwe mu bazitabira inama ya Youth Connect Africa, bakanatanga ikiganiro muri iyo nama iteganyijwe ku matariki ya 9 kugeza kuri 11 Ukwakira 2019.

Rutahizamu Didier Drogba ukomoka muri Cote d’Ivoire agiye kugaruka mu Rwanda!

 Inshamake   Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Cote d’Ivoire Didier Drogba agiye kugaruka mu Rwanda aho azaba ari umwe mu bazitabira inama ya Youth Connect Africa, bakanatanga ikiganiro muri iyo nama iteganyijwe ku matariki ya 9 kugeza kuri 11 Ukwakira 2019.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rwa Youth Connect, uyu rutahizamu Didier Yves Drogba Tebily wigeze gukinira ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza Drogba ndetse na Ashish Thakkar umuyobozi mukuru wa Mara phones ni bo bazaganiriza urubyiruko ruzitabira inama ya Youth Connect.

Ashish Thakkar, umuyobozi mukuru wa Mara phones azaba ari kumwe na Drogba bazaganiriza urubyiruko ruzitabira inama ya Youth Connect.


Drogba aheruka mu Rwanda muri 2009, ubwo we na Samuel Eto’o, umunya Camerroun wigeze gukinira ikipe ya FC Barcelona, bakusanyaga imisanzu yo gutera inkunga gahunda ya ‘One dollar campaign’ yo gushakira icumbi abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batagira aho baba.


Didier Drogba, ni we mukinnyi watsindiye ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire ibitego byinshi, akaba kandi yarabaye umukinnyi mwiza w’umunya Afurika muri 2006 na 2009.

Drogba waherukaga mu Rwanda muri 2009, kugeza ubu niwe watsindiye ikipe y'igihugu ya Cote d’Ivoire ibitego byinshi.


Didier Yves Drogba Tebily, yavukiye muri Cote d’Ivoire, nyuma aza kujya mu Bufaransa kubana na nyirarume, ari naho yatangiriye urugendo rwo gukina umupira w’amaguru, yakiniye amakipe akomeye nka Chelsea, Olympique de Marseille, Impact Montreal n’andi, kugeza mu mwaka ushize ubwo yajyaga mu kiruhuko.

Nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye nka Chelsea, Olympique de Marseille, Impact Montreal n’andi, Didier Yves Drogba Tebily aherutse gusezera ku gukina umupira.


Iyi nama ya Youth Connect izafungurwa n’igitaramo kizaba ku mugoroba muri Kigali Arena, kikazitabirwa n’umuhanzi Patoranking wo muri Nigeria wamamaye mu njyana ya dancehall ari kumwe n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Meddy na Charly na na Nina.

Umuhanzi Patoranking wo muri Nigeria wamamaye mu njyana ya dancehall ni umwe mu bazasusurutsa abazitabira Youth Connect 2019.


Inama ya Youth Connect iba buri mwaka, igahuza urubyiruko ruturutse hirya no hino mu bihugu bya Afurika, aho baba bigira hamwe uko barushaho guhindura Afurika; aho uyu mwaka izahuza urubyiruko rugera mu bihumbi 10, bikaba kandi byitezwe ko izatangizwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.


 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!