Rukeratabaro wakoze jenoside yatewe utwatsi ku bujurire bwe n’Urukiko rwo muri Suède!

 Inshamake   Urukiko rw’ubujurire rwa Svea i Stockholm mu gihugu cya Suède rwanze ubujurire bwa Rukeratabaro Theodore wakoze icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi.

Rukeratabaro wakoze jenoside yatewe utwatsi ku bujurire bwe n’Urukiko rwo muri Suède!

 Inshamake   Urukiko rw’ubujurire rwa Svea i Stockholm mu gihugu cya Suède rwanze ubujurire bwa Rukeratabaro Theodore wakoze icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibinyujije kuri Twitter, Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, yatangaje ko urukiko rwanze ubwo bujurire bwa Rukeratabaro w’imyaka 50 y’amavuko, akaba akomoka mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu, Akagari ka Kabahinda ahahoze hitwa Komine Cyimbogo, Segiteri Winteko.

Aya makuru yemejwe na Ambasade y’u Rwanda muri Suede ibinyujije kuri Twitter.

Ku wa gatatu tariki ya 27 Kamena 2018  ni bwo Urukiko rw’Akarere rwa Stockholm  rwahanishije Rukeratabaro w’imyaka 50 usanzwe aba mu Mujyi wa Örebro igihano cy’igifungo cya burundu nyuma yo kumuburanisha rugasanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yageze  muri Suède mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho  yiyise Tabaro Théodore.


Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside ivuga ko muri  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rukeratabaro  yari umujandarume akaba yaragize uruhare mu gukora Jenoside  muri segiteri Winteko akomokamo, Nyakanyinya na Mibilizi ahari harahungiye Abatutsi benshi, dore ko ku itariki ya  9 Mata 1994 , Rukeratabaro afatanyije n’abandi nka Karemera Modeste wari umucamanza, Katabarwa Jean wari Konseye, Nsengumuremyi Jean n’izindi nterahamwe nyinshi zo ku Winteko hamwe n’abandi bajandarume yayoboye  igitero   cyahitanye Abatutsi benshi muri Winteko nyuma yo kubavumbura aho babaga bihishe mu mashyamba n’ibihuru kandi bagafata abagore n’abakobwa ku ngufu.


Ku itariki ya 13 Mata 1994, ngo yayoboye igitero giturutse ku Winteko cyagiye kwica Abatutsi bari bahungiye ku ishuri ribanza rya Nyakanyinya; iki gitero cyishe abahungiye kuri iri shuri cyarimo interahamwe ziturutse muri Segiteri za Mururu, Nyakanyinya na Winteko cyishe Abatutsi basaga ibihumbi bitatu, bicishwa amasasu, gerenade, imihoro n’amahiri maze abagabo, abagore n’abana bari bahahungiye hafi ya bose baricwa.


Rukeratabaro Theodore kandi yayoboye igitero cyaturutse ku Winteko kijya gufatanya n’abandi kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Mibilizi ahishwe Abatutsi benshi mu mpera z’ukwezi kwa Mata 1994, anagira kandi uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi bo muri Winteko bari bahungiye muri Sitade ya Rusizi (yitwaga sitade Kamarampaka icyo gihe), aho yagiye yitwaje lisiti afatanije n’abasirikari bagasohora bamwe muri abo Batutsi bakajya kubicira  ahitwa mu Gatandara, aha hakaba hariciwe mu buryo bw’agashinyaguro benshi mu Batutsi babaga batoranijwe mu bandi muri sitade Kamarampaka.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!