Remdesivir, umuti ushobora guhangana na Coronavirus washyiriweho igiciro!

 Inshamake   Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) gikora imiti cyitwa Gilead Sciences cyatangaje igiciro cy’umuti witwa Remdesivir ufite ubushobozi bwo guhangana na Coronavirus ugiye gushyirwa ku isoko ukazajya ugurishwa.

Remdesivir, umuti ushobora guhangana na Coronavirus washyiriweho igiciro!

 Inshamake   Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) gikora imiti cyitwa Gilead Sciences cyatangaje igiciro cy’umuti witwa Remdesivir ufite ubushobozi bwo guhangana na Coronavirus ugiye gushyirwa ku isoko ukazajya ugurishwa.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ikigo cya Gilead Sciences gikora imiti kivuga ko igiciro yashyize hanze ari cyo kizajya gicibwa Guverinoma za USA ndetse n’ibindi bihugu bikize ku rugero rumwe mu rwego rwo kwirinda ibiganiro bishobora gutuma gutangira gukoresha uyu muti bitinda.


Umuyobozi wa Gilead Sciences, Daniel O’Day yagize ati

Twifuza ko nta kibangamira ikoreshwa ry’uyu muti mu kuvura abarwayi. Iki giciro kizatuma abarwayi bose ku isi hose babasha kubona uyu muti.


Amadolari ya Amerika 390($390) ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 370 kuri buri gacupa, cyangwa se amadolari 2340($2340) ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 2 n’ibihumbi 200 mu gihe cy’iminsi itanu uyu muti ushobora gufatwamo, nibyo biciro uyu muti uzajya ugura ku isoko; aho abavuga ko igiciro cy’uyu muti gihanitse cyane, Gilead ivuga ko iyo urebye amahirwe ahari yo kugabanya amafaranga ibitaro byasohoraga, n’amahirwe yo kurokora ubuzima bw’abantu, amadolari 390 ari munsi cyane y’agaciro uyu muti ufite.

Umuyobozi wa Gilead Sciences, Daniel O’Day avuga ko bifuza ko nta kibangamira ikoreshwa ry’uyu muti mu kuvura abarwayi, kandi ko wagera kuri bose.


Mu gihe ibi biciro bireba abarwayi bafite ubwishingizi bwa Leta, abarwayi bafite ubundi bwishingizi bw’ibigo byigenga, bo bazajya batanga amadolari 3,120($3,120) mu gihe cy’iminsi itanu, ni ukuvuga angana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi 992.


Ku rundi ruhande, mu gihe ibi biciro bireba abaturage b’ibihugu bikize, Gilead Sciences ivuga ko yagiranye amasezerano n’ibigo bikora imiti mu buryo buhendutse (generic manufacturers) kugira ngo bikore Remdesivir ku buryo izacuruzwa ku masoko yo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kandi ku gicirio kiri hasi.


Ibi bije nyuma y’aho hari hashize amezi abiri Gilead Sciences ihawe uburenganzira bwo kuvura abarwayi ba Covid-19 ikoresheje Remdesivir, gusa ubu nibwo itangaje ibiciro by’uwo muti ikoresha.

Ibiciro byashyizweho bireba ibihugu bikize, ariko Gilead Sciences ivuga ko yagiranye amasezerano n’ibigo bikora imiti mu buryo buhendutse ngo bikore Remdesivir izacuruzwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!