Rayon Sports iteye ikirenge mu cya APR FC itangira CECAFA itsinda, Mukura itangira nabi!

 Inshamake   Mu gihe mu Rwanda hakomeje kubera imikino ya CECAFA Kagame Cup, ikipe ya Rayon Sports iherereye mu itsinda A nayo yateye ikirenge mu cya mukeba wayo APR FC, itangira itsinda igihangange TP Mazembe yo muri DRC igitego kimwe ku busa, mu gihe i Huye ho Mukura VS yo yatangiye nabi.

Rayon Sports iteye ikirenge mu cya APR FC itangira CECAFA itsinda, Mukura itangira nabi!

 Inshamake   Mu gihe mu Rwanda hakomeje kubera imikino ya CECAFA Kagame Cup, ikipe ya Rayon Sports iherereye mu itsinda A nayo yateye ikirenge mu cya mukeba wayo APR FC, itangira itsinda igihangange TP Mazembe yo muri DRC igitego kimwe ku busa, mu gihe i Huye ho Mukura VS yo yatangiye nabi.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni igitego cyabonetse hakiri kare cyane ku munota wa kane(4’) gusa w’umukino gitsinzwe na Rutahizamu Ulimwengu Jules gifasha Rayon Sports gutsinda TP Mazembe igitego 1-0 mu mukino w’itsinda rya mbere (A) ry’imikino y’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019, uukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Rutahizamu Jules Ulimwengu niwe watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino kinahesha intsinzi n'amanota atatu Rayon Sports.


Rayon Sports yagaragaye mu isura nshya dore ko mu bakinnyi yabanje mu kibuga 4 gusa aribo yari isanganywe banayifashije gutwara shampiyona ya 2018/2019 barimo Iradukunda Eric (Radu), Eric Rutanga (Alba) ari nawe usigaye ari kapiteni, Mugheni Kakule Fabrice na Ulimwengu Jules; ni mu gihe abandi babanje mu kibuga harimo umuzamu Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Nshimiyimana Amran na Iranzi Jean Claude bavuye muri APR FC nyuma yo kubasezerera,  Iragire Saidi na Cyiza Hussein bavuye muri Mukura VS, ndetse na Olokwei Commodore yavanye muri Ghana.

Rayon Sports yagaragaye irimo amasura menshi mashya atari ayisanzwemo yiganjemo abakinnyi yavanye muri APR FC.


Uretse aba bakinnyi bashya, ikipe ya Rayon Sports kandi yanatozwaga n’umutoza mushya Ovambe Olivier ukomoka muri Cameroun wari wahisemo gukoresha abakinnyi benshi hagati mu kibuga kuko Nshimiyimana Amran yari hagati imbere y’abugarira bityo Mugheni Kakule Fabrice na Olokwei Commodore bakamujya imbere, Cyiza Hussein agaca ibumoso.

Umutoza mushya wa Rayon Sports Ovambe Olivier ukomoka muri Cameroun yatoje umukino we wa mbere anabona intsinzi, aha yari kumwe na Djamal Mwiseneza umwungirije.


Ni mu gihe kandi ikipe ya APR FC mu itsinda C iherereyemo nayo yatangiye neza iyi mikino ya CECAFA Kagame Cup aho yatsindaga kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Nyakanga ikipe ya Proline FC yo muri Uganda igitego kimwe ku busa cya kapiteni wayo Manzi Thierry wahoze muri Rayon Sports, igitego cyabonetse mu minota y’inyongera y’umukino; naho ikipe ya Mukura VS nayo ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino itangira nabi itsindwa na Azam FC yo muri Tanzaniya igitego kimwe ku busa.

Manzi Thierry wahoze muri Rayon Sports ubu akaba ari kapiteni wa APR FC, niwe wayiboneye igitego mu minota ya nyuma.


Uko imikino yo kuri iki cyumweru imikino yarangiye:
- Group B

-Bandari FC 1-1 KCCA (Stade Huye)
-Azam FC 1-0 Mukura VS (Stade Huye)


Group A
-KMC FC 1-1 Atlabara FC (Stade Amahoro )
-Rayon Sports FC 1-0 TP Mazembe (Stade Amahoro)

Nyuma y'umukino, ba myugariro ba Rayon Sports bishimiye ko batinjijwe igitego n'ubusatirizi bwa TP Mazembe.
11 ba TP Mazembe babanje mu kibuga.
Nk'ibisanzwe iyo Rayon Sports yabonye intsinzi yishimana n'abafana bayo mu mashyi aboneka hake muri iyi si dutuye. 

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!