Perezida Trump n’abandi bantu 30 bashyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi!

 Inshamake   Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kamena 2020, igihugu cya Iran cyatanze impapuro mpuzamahanga zisaba itabwa muri yombi rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ashinjwa uruhare mu gitero cyahitanye umusirikare mukuru wa Iran wari muri Iraq.

Perezida Trump n’abandi bantu 30 bashyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi!

 Inshamake   Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kamena 2020, igihugu cya Iran cyatanze impapuro mpuzamahanga zisaba itabwa muri yombi rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ashinjwa uruhare mu gitero cyahitanye umusirikare mukuru wa Iran wari muri Iraq.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Umushinjacyaha mukuru wa Iran, Ali Alqasimehr yavuze ko Trump we n’abandi bantu 30 aribo bagize uruhare mu gitero cya drone cyahitanye General Qassem Soleimani, tariki 3 Mutarama 2020, anavuga ko icyo gikorwa Amerika yakoze kigize icyaha cy’iterabwoba.


Ali Alqasimehr ntabwo yavuze abandi baregwa hamwe na Trump, gusa yavuze ko bazakomeza kumushakisha n’igihe azaba atakiri Perezida, ariko asaba ko Trump na bagenzi be bashyirwa ku rutonde rw’abashakishwa cyane.


Iran yasabye kandi Polisi mpuzamahanga, Interpol, ubufasha mu kugeza Trump imbere y’ubutabera, gusa kugeza ubu Interpol ntacyo iratangaza kuri ubwo busabe, gusa ariko Aljazeera yatangaje ko bigoye ngo Interpol yemere ubusabe bwa Iran kuko amahame igenderaho atayemerera kwivanga mu bibazo bya Politiki.

Umunya-Iran General Qassem Soleimani wahitanywe n'igitero cya gitero drone ubwo yari muri Iraq, niwe wabaye intandaro.


Ubusanzwe uwashyizwe kuri urwo rutonde rwitwa ‘urutukura’ aba agomba gufatwa n’igihugu aherereyemo, nubwo atari itegeko ko igihugu kibikora, icyakora bituma uwashyizwe ku rutonde atangira kwigengesera mu gukora ingendo mpuzamahanga, ni mu gihe nyuma y’uko Interpol yakiriye ubusabe bw’igihugu, ibiganiraho igafata umwanzuro niba ari ngombwa kubimenyesha ibindi bihugu binyamuryango cyangwa niba atari ngombwa.


Qasem Soleimani yafatwaga nk’uwa kabiri mu bantu bakomeye muri Iran nyuma y’umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu, Ali Khamenei; yari umuyobozi w’umutwe wa Quds wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’iby’ubutasi byo hanze y’igihugu, gusa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zawufataga nk’umutwe w’iterabwoba.


Yiciwe mu bitero bya drones byagabwe n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku modoka yari arimo, ubwo yari avuye ku kibuga cy’indege cy’i Baghdad.

Iran yasabye Polisi mpuzamahanga, Interpol, ubufasha bwo kugeza Perezida Donald Trump imbere y’ubutabera, aho ngo azakomeza gushakishwa no mu gihe azaba atakiri Perezida.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!