People’s Government ya Besigye na People Power ya Bobi Wine zashyize hamwe mu kurwanya Perezida Museveni!

 Inshamake   Umunyapolitiki Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na Dr Kizza Besigye wahataniye kenshi kugera ku butegetsi muri Uganda, bavuze ko imitwe ya Politiki yabo yombi yiyemeje gufatanya ngo bahigike Perezida Yoweri Museveni uri ku butegetsi guhera mu mwaka wa 1986.

People’s Government ya Besigye na People Power ya Bobi Wine zashyize hamwe mu kurwanya Perezida Museveni!

 Inshamake   Umunyapolitiki Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na Dr Kizza Besigye wahataniye kenshi kugera ku butegetsi muri Uganda, bavuze ko imitwe ya Politiki yabo yombi yiyemeje gufatanya ngo bahigike Perezida Yoweri Museveni uri ku butegetsi guhera mu mwaka wa 1986.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Itangazo ryashyizweho umukono n’aba bagabo bombi ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gicurasi 2019, rivuga ko imitwe ya politiki bayoboye ifite intego imwe yo kubohora Uganda igitugu n’ikandamiza, bityo bakavuga ko nubwo badahuriye mu mutwe umwe wa politiki, ariko bagomba guhuza imbaraga kuko intego yabo ari imwe n’uwo barwanya ari umwe.

 

Depite Bobi Wine ni umunyamuziki wamamaye muri Uganda, akaba yarinjiye muri politiki ahangana na Perezida Museveni afite intego ko ingufu zifite rubanda n’ubutegetsi ari ubwa rubanda, gusa mu bihe byashize yagiye afungwa, akanavuga ko yakorewe iyicarubozo; ibirego inzego z’umutekano za Uganda zihakana, aho no kugeza ubu agikurikiranywe n’ubucamanza kubera ibyaha ubutegetsi bumurega birimo no kugumura rubanda, we akavuga ko azira ibitekerezo n’ibikorwa bye bya politiki.


Ni mu gihe Dr Besigye we yahoze ari Colonel mu ngabo za Uganda, akaba yaranabaye muganga wihariye wa Perezida Museveni, gusa yaje kuva ku ruhande rwe, ubu akaba amaze kwiyamamaza inshuro enye mu matora ya perezida wa Uganda agatsindwa, ndetse nawe akaba yaragiye afungwa ku mpamvu yita iza politiki.

Yaba Depite Bobi Wine na Dr Cyiza Besigye bombi bagiye bagaragaza mu bihe bitandukanye ko bagiye bafatwa bagafungwa binyuranije n'amategeko n'inzego z'umutekano za Uganda.


Nyuma y’ibiganiro bagiranye, aba banyapolitiki basabye abari mu mitwe yabo ya politiki ariyo People’s Government wa Dr Besigye na People Power wa Bobi Wine ndetse n’ababashyigikiye; guhuza imbaraga kugira ngo bavaneho ubutegetsi bumaze imyaka 33 bw’ishyaka NRM na Museveni.


Mu itangazo ryabo bashinja ubutegetsi bwa Perezida Museveni ibirimo gufunga binyuranyije n’amategeko, iyicarubozo, kuburizamo ibikorwa byemewe n’amategeko, gucecekesha itangazamakuru, kubangamira uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, gusa kugeza ubu ntacyo ubutegetsi bwa Uganda  bwagiye buhakana ibirego nk’ibyo mu gihe cyashize bwari bwatangaza ku mugaragaro ku kwishyirahamwe kw’abatavuga rumwe nabwo.

Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na Dr Kizza Besigye biyemeje gushyira hamwe bagahigika Perezida Museveni.


Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo ku wa gatatu, Depite Betty Nambooze, umuvugizi w’umutwe wa People’s Government, yavuze ko basanganywe intego yo gukura Perezida Museveni ku butegetsi mbere y’amatora ya perezida azaba mu mwaka wa 2021, nkuko bivugwa n’ikinyamakuru Daily Monitor kitegamiye kuri leta, aho Madamu Nambooze avuga ko nibiba bitarashoboka icyo gihe, mu matora y’umukuru w’igihugu bazashaka umukandida umwe uhagararira iyi mitwe agahatana na Perezida Museveni.

Depite Betty Nambooze, umuvugizi w’umutwe wa People’s Government, avuga ko basanganywe intego yo gukura Perezida Museveni ku butegetsi mbere y’amatora, gusa ngo nibyanga bazashaka umukandida umwe uhagararira imitwe yombi ahatane na Perezida Museveni.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!