Nzamwita ashobora gufungwa hagati y’imyaka itanu(5) n'irindwi(7) azira kwica inyamanswa 2 zo mu bwoko bw’ifumberi!

 Inshamake   Nzamwita Innocent w’imyaka 39 y’amavuko niwe wafashwe ku cyumweru tariki 06 Ukwakira 2019 ubwo yari amaze kwica inyamanswa ebyiri zo mu bwoko bw’ifumberi, ashobora gufungwa hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) nk’uko amategeko abiteganya.

Nzamwita ashobora gufungwa hagati y’imyaka itanu(5) n'irindwi(7) azira kwica inyamanswa 2 zo mu bwoko bw’ifumberi!

 Inshamake   Nzamwita Innocent w’imyaka 39 y’amavuko niwe wafashwe ku cyumweru tariki 06 Ukwakira 2019 ubwo yari amaze kwica inyamanswa ebyiri zo mu bwoko bw’ifumberi, ashobora gufungwa hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) nk’uko amategeko abiteganya.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru Superintendent of Police (SP)  Boniface  Kagenza avuga ko kugira ngo uyu Nzamwita afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abashinzwe kurinda parike ya Nyungwe, bakaba baramufashe mu gitondo cyo ku cyumweru  avuye kwica izo nyamanswa.

 

SP Kagenza yagize ati

Ubundi uriya mugabo ngo yari yaraye ateze imitego muri pariki noneho ziriya nyamanswa zifatirwamo araza azisangamo arazibaga. Abashinzwe kurinda ishyamba rya Nyungwe bamufashe mu gitondo asohoka mu ishyamba.

 

Nzamwita wafatanywe inyama za ziriya nyamaswa aremera icyaha yakoze akavuga ko  yari inshuro ya kabiri ajya kwica inyamaswa, akavuga ko ubundi yajyaga ajyanayo n’umuturanyi we witwa Nzaramyimana Bosco, aho ngo iyo bamaraga kuzica inyama zazo bazijyanaga mu rugo bakazisangira n’abaturanyi babo aho batuye mu murenge wa Muganza ho mu karere ka Nyaruguru.

 

SP Kagenza arakangurira abanyarwanda cyane cyane abaturiye  Parike ya Nyungwe kwirinda kwica inyamanswa zo muri pariki kuko ari icyaha gihanirwa n’amategeko, anagaragaza ingaruka bashobora guhura nazo harimo kuba barasirwa mu ishyamba  bikekwa ko ari abagizi ba nabi ndetse no kuba bakwandura indwara ziba mu nyamanswa.

 

Yagize ati

Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda kujya guhiga muri Nyungwe ndetse no mu yandi mashyamba. Bariya bantu bashobora kurasirwayo bakeka ko ari abagizi ba nabi, ziriya nyamanswa bajya kurya zishobora kwanduza abaturage indwara zitandukanye, byongeye kandi igikorwa cyo guhiga inyamanswa muri pariki z’igihugu n’icyaha gihanirwa n’amategeko, turasaba abaturage kubyirinda.

 

Yakomeje akangurira abaturage cyane cyane abaturiye Parike ya  Nyungwe kujya bihutira gutanga amakuru kandi ku gihe nk’uko basanzwe babigenza ku bantu bose bakekaho kujya muri Pariki guhiga inyamanswa zaho, anabasaba kwirinda kurya inyama zose babonye  batizeye ko zapimwe cyane ko ziriya nyamwaswa  zo mu ishyamba akenshi ziba zifite za Virusi zakwanduza abantu uburwayi.

 

Nzamwita innocent yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo ubushinjacyaha bumukorere dosiye; dore ko Ingingo ya 58 yo mu itegeko  n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije rivuga ko  Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka  itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW). 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!