Nyuma y’imyaka 5 atoza DRC, Umutoza Florent Ibenge yeguye ku mirimo ye!

 Inshamake   Uwari umutoza w’ikipe ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo(RDC) y’umupira w’amaguru izwi nka Les Leopards, Florent Ibenge yatangaje ko yeguye nyuma y’imyaka 5 yari amaze ayitoza.

Nyuma y’imyaka 5 atoza DRC, Umutoza Florent Ibenge yeguye ku mirimo ye!

 Inshamake   Uwari umutoza w’ikipe ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo(RDC) y’umupira w’amaguru izwi nka Les Leopards, Florent Ibenge yatangaje ko yeguye nyuma y’imyaka 5 yari amaze ayitoza.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibenge w’imyaka 57 wabifatanyaga no gutoza ikipe ya AS VITA Club nayo yo muri RDC, yahawe akazi ko gutoza Les Leopards muri Kanama 2014 akaba yeguye ku mirimo ye nyuma yo kwitwara nabi mu gikombe cya Afurika giheruka.


Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 07 Kanama 2019,nibwo umutoza Florent Ibenge yagejeje ku Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri RDC, Fédération Congolaise de Football Association(FECOFA) ibaruwa yemeza ubwegure bwe.


Nyuma yo gusezererwa kuri penaliti na Madagascar muri 1/16 cya AFCON 2019,Ibenge yabwiye abanyamakuru ati

Birashoboka ko ari ubwa mbere n’ubwa nyuma ntoje Les Leopards.


Ni mu gihe ariko Ibenge yanze gutangaza impamvu yamuteye kwegura kuri aka kazi, gusa yemeza ko yiteguye gukomeza gukorana na FECOFA, aho yagize ati

Ubwo nemeraga aka kazi,sinashakaga kukamaraho igihe kirekire.Maze imyaka 5 nubwo ari igihe kirekire ariko twageze kuri byinshi byiza.Ndashimira perezida wa Federation,AS Vita club n’abafana bose banshyigikiye.Nahawe byinshi nanjye ntanga byinshi ariyo mpamvu nifuza gushimira abakinnyi bose twakoranye n’abatoza.

Florent Ibenge usanzwe atoza AS VITA Club nayo yo muri RDC, yeguye gusa avuga ko azakomeza gukorana na FECOFA.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!