Nyuma y’igihe gito ayigezemo, Rwatubyaye ntakibarizwa muri Sporting Kansas City muri Amerika!

 Inshamake   Myugariro w’umunyarwanda Rwatubyaye Abdul wakiniraga Sporting Kansas City muri Amerika, yamaze kuguranwa na Benny Feilhaber wakiniraga Colorado Rapids mu kibuga hagati, Umuyobozi wa Colorado Rapids, Pádraig Smith avuga ko uyu mukinnyi w’umunyarwanda afite impano ikomeye aho bishimiye kumugira mu ikipe yabo.

Nyuma y’igihe gito ayigezemo, Rwatubyaye ntakibarizwa muri Sporting Kansas City muri Amerika!

 Inshamake   Myugariro w’umunyarwanda Rwatubyaye Abdul wakiniraga Sporting Kansas City muri Amerika, yamaze kuguranwa na Benny Feilhaber wakiniraga Colorado Rapids mu kibuga hagati, Umuyobozi wa Colorado Rapids, Pádraig Smith avuga ko uyu mukinnyi w’umunyarwanda afite impano ikomeye aho bishimiye kumugira mu ikipe yabo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Rwatubyaye Abdul w’imyaka 22, wari umaze amezi atatu gusa aguzwe na Sporting Kansas City ku bihumbi $50, nta mwanya uhagije wo gukina yabonye nyuma yo kugera muri iyi kipe atinze kubera ibibazo bya Visa ndetse akaza no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi muri Werurwe amaze iminsi mike yerekeje muri Amerika.


Umuyobozi wungirije wa Colorado Rapids, Pádraig Smith, yavuze ko iyi kipe ishaka kubakira ku bakinnyi bakiri bato mu bwugarizi, aha ikaze Rwatubyaye Abdul wahawe nimero 14 ku myambaro azajya yambara muri iyi kipe nshya ibamo umunyezamu Tim Howard wamenyekanye cyane mu makipe akomeye nka Manchester United na Everton.

Rwatubyaye agiye kujya akina imbere gato y'umunyezamu Tim Howard wamenyekanye cyane mu makipe akomeye nka Manchester United na Everton.


Pádraig Smith yagize ati

Ibi biradufasha gukomeza gushingira ku bakinnyi bato, bari ku rwego rwiza, bazaguma mu ikipe yacu kandi bijyanye n’intego ikipe ifite. Twishimiye kwakira Abdul muri Colorado, ni umukinnyi ufite impano ikomeye ndetse dushaka kubona atera imbere ari mu ikipe yacu.

Rwatubyaye yahawe ikaze mu ikipe ya Colorado Rapids, umuyobozi wayo Pádraig Smith avuga ko bizabafasha kubakira ku bakinnyi bakiri bato.


Uyu myugariro wo hagati ukiri muto, yakiniye Sporting Kansas City imikino ibiri, harimo uwo yasimbuye ku munota wa 15 w’umukino n’undi yakinnye iminota 90, asimburwa mu nyongera, ni mu gihe ku wa Kabiri yakiniye ikipe ya kabiri ya Sporting Kansas City (Swope Park Rangers ibarizwa mu cyiciro cya kabiri), ayitsindira igitego cy’intsinzi mu mukino yari yahuyemo na Louisville City FC, ikayitsinda ibitego 3-2.


Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ryafunze ku wa Kabiri nijoro, Sporting Kansas City yatangaje ko yamaze kugarura Benny Feilhaber wayikiniye hagati ya 2013 na 2017, akaguranwa Rwatubyaye Abdul werekeje muri Colorado Rapids nayo ibarizwa muri shampiyona ya Major League Soccer mu gace k’Uburengarezuba aho iri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri mu mikino 10 imaze gukina, ikaba irushwa amanota umunani na Sporting Kansas City ya 10.

Sporting Kansas City yahisemo kugarura Benny Feilhaber wayikiniye hagati ya 2013 na 2017, Rwatubyaye Abdul yerekeza muri Colorado Rapids nayo ibarizwa muri shampiyona ya Major League Soccer mu gace k’Uburengarezuba.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!