Niyitegeka yinjiye mu mubare w'abatunze miliyoni abikesheje Poromosiyo ya Byuka uri Miliyoneri ya Airtel Rwanda!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kamena 2019 mu karere ka Kayonza Airtel yashyikirije umunyamahirwe Niyitegeka Jean Damascene watomboye Miliyoni muri Poromosiyo ya Byuka uri Miliyoneri .

Niyitegeka yinjiye mu mubare w'abatunze miliyoni abikesheje Poromosiyo ya Byuka uri Miliyoneri ya Airtel Rwanda!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kamena 2019 mu karere ka Kayonza Airtel yashyikirije umunyamahirwe Niyitegeka Jean Damascene watomboye Miliyoni muri Poromosiyo ya Byuka uri Miliyoneri .

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni igikorwa cyabereye ku isoko rya  Kabarondo  ahahembewe bamwe mu bakiliya ba Airtel Tigo  bagiye bakoresha Serivise za Airtel Money harimo kubitsa , kubikuza , kohereza ndetse no kugura umuriro bakoresheje iyo serivisi.

 

Nyuma yo guhemba bakiliya  hakurikiyeho igikorwa  cyo gutombora Miliyoni mu kazu baba bashyizemo Miliyoni y”amafaranga  aho umunyamahirwe Niyitegeka  Jean Damascene  yabashije kuyoramo akayabo k’amafaranga ibihumbi Magana inani na Mirongo irindwi na bitanu, atangaza ko yishimiye ayo mafaranga akaba ubu  agiye kuyakoresha mu bikorwa bye asanzwe akora by’ubuhinzi  aho agiye  gushaka aho agura ubutaka mu rwego rwo kwagura ibyo bikorwa bye, akomeza ashishikariza abanyarwanda gukoresha serivisi za Airtel Money, anemeza ko iyi poromosiyo ya Byuka uri Miliyoneri  atari ibintu.

Niyitegeka yayoye akayabo k’amafaranga ibihumbi Magana inani na Mirongo irindwi na bitanu.

Ni mu gihe Hussein Maradona Kirabirwa  uhagarariye Airtel Tigo mu ntara y’Iburasirazuba yadutangarije iyi proromosiyo ya Byuka uri Miliyoneri  bayizanye  kugira ngo bishimane n'abakiliya babo.

 

Kirabirwa yagize ati

Nk'uko mubyibonye Niyitegeka Jean Damascene  yatomboye Miliyoni y’amafaranga  nyuma yo kubitsa ibiceri bine  by’ijana  gusa ibi ikaba aribyo yasabye abakiliya babo ko bakomeza kubagana  kuko babafitiye ibihembo byinshi.

Abaturage bari benshi baje kwirebera uko umunyamahirwe ayora amafaranga.


Byuka uri millionaire na Airtel ni poromosiyo yatangiye taliki 31 Gicurasi 2019 ikazamara amezi atatu, aho kugira ngo uyitabire nta kindi usabwa ahubwo ari ugukoresha serivisi za Airtel money cyangwa Tigo cash ubitsa, ugura umuriro, wishyura na fagitire z’amazi n’ibindi, dore ko buri munsi hahembwa abanyamahirwe 20 batsindira ibihumbi 25 buri umwe n’abandi 2 batsindira miliyoni mu cyumweru.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!