Musanze: Hatangiye amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hashingiwe ku bimenyetso bya gihanga!

 Inshamake   Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2019, mu ishuri rikuru rya Police i Musanze (National Police College) hatangijwe amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hashingiwe ku bimenyetso bya gihanga, yitabirwa n'abagenzacyaha, abashinjacyaha, abacamanza ndetse n’abapolisi.

Musanze: Hatangiye amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hashingiwe ku bimenyetso bya gihanga!

 Inshamake   Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2019, mu ishuri rikuru rya Police i Musanze (National Police College) hatangijwe amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hashingiwe ku bimenyetso bya gihanga, yitabirwa n'abagenzacyaha, abashinjacyaha, abacamanza ndetse n’abapolisi.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Atangiza aya mahugurwa umuyobozi w'ishuri rikuru rya Polisi NPC, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu yavuze aya mahugurwa azafasha cyane guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina abanyabyaha bakajya bahanwa hashingiwe ku bimenyetso bya gihanga, dore ko igihugu cyashyizeho ingamba zo kwimakaza ihame ry'uburinganire no guteza imbere abagore n’abakobwa by'umwihariko, ndetse bikaba binazwi ko ku isi yose u Rwanda ari urwa mbere mu gushyigikira no kwimakaza ihame ry’uburinganire, ibyo bikagaragarira mu myanya y'ubuyobozi, ifata ibyemezo ndetse no mu nteko ishingamategeko. 

 

CP Bizimungu yagize ati

Iki cyaha cyo gufata ku ngufu no guhohotera abagore n'abakobwa kinyuranyije n'icyo cyerekezo igihugu cyacu kihaye. Niyo mpamvu dushaka kukirwanya no kugikumira kugira ngo ihame ry’uburinganire rikomeze kubahirizwa. Nta gikuba cyacitse, ndetse no mu bindi bihugu ibi byaha birakorwa ariko mu Rwanda turashaka kubirwanya dukoresheje ingamba zose zishoboka.

 

Yakomeje  avuga ko abitabiriye aya mahugurwa bazafashwa kuzamura imyumvire kuko akenshi umunyabyaha yakurikiranwaga hashingiwe ku muco cyangwa ku marangamutima. 

 

Ati

Ubusanzwe kugenza ibi byaha cyangwa kubiburanisha wasangaga bidakorwa neza kuko ahanini abantu bagenderaga k'umuco cyangwa ku marangamutima. Aya mahugurwa agamije kwigira hamwe uburyo hajya hafatwa ibimenyetso by'ubuhanga bityo uwafashwe ku ngufu ibyo bimenyetso bigahita bibyerekana cyane ko bazajya bajya n’aho icyaha cyakorewe.

CP Bizimungu uyobora 'ishuri rikuru rya Polisi NPC, asanga aya mahugurwa azafasha cyane guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina abanyabyaha bakajya bahanwa hashingiwe ku bimenyetso bya gihanga.

Yakomeje avuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo rirusheho kurwanywa no gukumirwa ari uko buri wese asabwa kugira uruhare mu gutanga amakuru  y’uwarikorewe ndetse n’uwarikoze hakiri kare kugira ngo inzego zibishinzwe zitangire kubikurikirana.

 

Ni mu gihe Umugenzacyaha wungirije mu karere ka Kicukiro Dusabe Jean d’arc uri muri aya mahugurwa, yavuze ko kubona ibimenyetso by’uwafashwe ku ngufu byajyaga bigorana ariko aya mahugurwa bazigiramo uko bazajya babona ibimenyetso bishingiye k’ubumenyi n’ubushakashatsi bya gihanga, bityo  uwahohotewe ahabwe ubutabera n’uwabikoze ahanwe n’amategeko, naho Nshimiyimana Alphonse nawe witabiriye aya mahugurwa avuga ko icyo agiye kubafasha cyane cyane ari ukugira imyumvire imwe mu gushaka ibimenyetso kuko bazajya banagera aho ihohoterwa ryabereye bakimenya amakuru bakumva abatangabuhamya batarindiriye ko uwarikorewe aza gutanga ikirego cyangwa ngo ajye kwa muganga cyane ko hari abagira ipfunwe ryo kubivuga, ndetse hakanakusanywa ibimenyetso by’ubuhanga. 

Aya mahugurwa yitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye barimo abagenzacyaha, abashinjacyaha, abacamanza ndetse n’abapolisi.

Biteganijwe ko aya mahugurwa azaba mu byiciro bitandatu bikazatwara amezi abiri hahuguwe abagera kuri 259, ku ikubitiro hakaba hatangiye abagera kuri 68 bazamara iminsi itatu bahugurwa. 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!