MSF ifitiye impungenge igabanuka ry’ inkunga yo guhashya SIDA n’igituntu!

 Inshamake   Ishyirahamwe ry’abaganga batagira umupaka (Médecins Sans Frontières , MSF) ryatanze impuruza nyuma y’uko inkunga zatangwaga mu guhashya icyorezo cya virusi itera SIDA n’igituntu zigabanyutse.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Uko kugabanyuka abaganga bafite impungenge ko kurashyira mu kaga ubuzima bwa benshi.

MSF yatangaje ko intego yo guhashya izo ndwara ebyiri nta cyizere cy’uko zizagerwaho vuba mu gihe igihitana abagera kuri miliyoni ebyiri buri mwaka, dore ko ishingiye ku mibare ya Loni, MSF ivuga ko ku mafaranga yatangwaga buri mwaka agamije guhashya icyorezo cya SIDA, mu mwaka wa 2018 yagabanyutseho miliyari imwe y’amadolari mu gihe agomba kurwanya igituntu ku mafaranga akenewe n’ayatanzwe hajemo icyuho cya miliyari 3.5 z’amadolari.

Raporo yasohowe na MSF ivuga ko uko kugabanyuka gushobora kugira ingaruka zikomeye ku guhashya SIDA n’igituntu mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika n’Afurika yo hagati.
Ni mu gihe kandi ngo hari ibihugu byinshi n’ubusanzwe byajyaga birwana no kubona amafaranga yo gushora mu guhashya SIDA n’igituntu, bizarushaho kuzamba inkunga nikomeza kugabanyuka.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!