Musanze: Minisitiri Prof. Shyaka yasabye abayobozi bagenzi be kwicuza, Perezida Kagame avuga ko nta mbabazi!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2019, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase, yasabye bagenzi be kwicuza, Perezida Paul Kagame agaruka ku bibazo by’umwanda n’ibindi anasezeranya abaturage ko agiye guhangana n’abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye, aho ngo atazabagirira imbabazi.

Musanze: Minisitiri Prof. Shyaka yasabye abayobozi bagenzi be kwicuza, Perezida Kagame avuga ko nta mbabazi!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2019, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase, yasabye bagenzi be kwicuza, Perezida Paul Kagame agaruka ku bibazo by’umwanda n’ibindi anasezeranya abaturage ko agiye guhangana n’abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye, aho ngo atazabagirira imbabazi.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi ni bimwe mu byavuzwe ubwo Perezida Kagame yasuraga abaturage b’uturere twa Musanze na Nyabihu, bahurira mu kibuga cya Busogo, mu karere ka Musanze, ho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko nyuma y’ubutumwa Perezida Kagame yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gicurasi 2019 mu Karere ka Burera, abayobozi bagomba guhagurukira ibibazo abaturage bafite kandi bakicuza.

Ubwo yageraga ku kibuga cya Busogo asuye abaturage b’uturere twa Musanze na Nyabihu, Perezida Paul Kagame yabanje gusuhuza imbaga y'abaturage bari baje kumwakira n'ibyishimo byinshi.


Minisitiri Prof Shyaka yagize ati

Ndagira ngo nsabe abayobozi twicuze kuko twarumvise. Hari ikibazo cya mbere cy’imbuto z’ibirayi n’uko zitangwa. Iyo ubajije abaturage, umurongo baguha ni uko ibigo bibikora bihawe rugari, inzego za leta zikabarebererera, byatanga umusaruro.


Yavuze ko inzego zibishinzwe zigiye kubikurikirana bigakemuka, hakarebwa niba abikorera barushaho kugira uruhare mu gutubura imbuto z’ibirayi, aho gukomeza guhanga amaso leta, anagaruka ku buryo abaturage bahawe inka ubu zikamwa, ariko bakeneye ko ayo mata abonerwa isoko bakabona amafaranga, kuko gukira ntawe byishe, yizeza ko bizakemurwa vuba.

Prof Shyaka uyobora Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu yasabye abayobozi bagenzi ko bakwicuza kuko barumvise bihagije. 


Prof Shyaka Anastase yakomeje asaba abaturage kwishakamo ibisubizo kuko hari ikibazo cy’isuku nke yaba mu dusanteri, mu ngo ku buryo hari n’ingo zidafite ubwiherero, asoza anavuga ko ikindi kibazo gihari kigomba gukemurwa, harimo ko abantu bafite ibiryo byinshi ariko ugasanga hari imirire mibi iri ku gipimo cyo hejuru, ku buryo hakenewe ko abaturage bahinga bakeza, ariko bakagaburira n’abana neza.


Ni mu gihe Perezida Kagame nk’uko yanabivuze ari mu Karere ka Burera, yagarutse ku mikorere y’abayobozi usanga idahwitse, avuga ko iyo ubajije impamvu bakubwira ko ari ingengo y’imari, n’uwabyibagiwe akavuga ko ikibazo ari ingengo y’imari kandi ari imyumvire yabo.


Perezida Kagame akomeje agira ati

Ikibazo cy’umwanda, cy’imirire mibi, nabyo tumaze imyaka tubivuga. Ibibazo by’umwanda ntabwo bishaka amafaranga menshi. Umuntu wese yihereyeho, bagafatanya, ni ibintu biri mu bushobozi bwabo, ntabwo ari ibizava muri leta cyangwa mu baterankunga.


Yavuze ko Akarere ka Musanze kakira abakerarugendo benshi basura u Rwanda kuko gafite ingagi, bityo abaturage bakwiye gutekereza ko abo bashyitsi bataza kureba umwanda.


Ati

Ntabwo baba baturutse iwabo baje kureba umwanda, ahubwo mutarebye neza bishobora no kubakumira ntibirirwe baza. Icyo ndizera ko mugiye kugikemura kuko kiri mu bushobozi bwanyu, nimubishaka bizakemuka.


Perezida Kagame yanagarutse ku bibazo by’uduce tutarageramo amashanyarazi n’itumanaho rya telefoni, avuga ko abayobozi araza “kubamerera nabi”, ku buryo niyongera gusubira muri aka gace, abaturage bazamwibwirira ko byakemutse, anagaruka ku kibazo cy’amazi ava muri Pariki y’igihugu y’Iburunga agasenyera abaturage, aho asanga harabayemo uburangare kuko cyagombaga kuba gifite aho kigeze, ko agiye kugihagurukira kuko ayo mazi ashobora kuyoborwa ukundi cyangwa agakoreshwa ibindi.

Perezida Kagame yagarutse muri iyi minsi ibiri ari mu Majyaruguru  y'u Rwanda yakomeje kugaruka cyane ku mikorere idahwitse y'abayobozi batageza abaturage ku iterambere.


Avuga ku bibazo by’imbuto z’ibirayi abaturage bakomeje kuvuga ko itaboneka cyangwa ngo ikwirakwizwe uko bikwiye kandi ku gihe, nyamara bishoboka, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize ati

Dufite abayobozi bazima uhereye ku turere, ku ntara, kuri minisiteri zibishinzwe, ubwo buryo budakora neza bwahinduka, ntabwo wahora ugerageza uburyo bumwe nabwo butaguha igisubizo, ugomba gushaka uburyo bwahinduka.


Yakomeje avuga ko niba bigaragara ko mu gutubura imbuto abikorera babyinjiyemo byatanga umusaruro, nta mpamvu yo kuzarira kuko icya ngombwa ari uko imbuto zigera ku bazikeneye, anagaruka ku kibazo cyo mu Karere ka Burera, aho abayobozi bananiwe gutanga ibisobanuro ku kibazo cy’ikaragiro ryaguriwe ibikoresho bidakora ntirikore ryaratwaye amafaranga menshi, ariko abayobozi bakananirwa gutanga ibisobanuro ku mpamvu zabyo; aho yavuze ko abo bayobozi byoroshye guhangana nabo, dore ko ngo atazabagirira imbabazi.

Perezida Kagame wanakiriye ibibazo, ibitekerezo, ugushima n'ibyifuzo by'abaturage, yanavuze ko abayobozi bagaragarwaho kutubahiriza inshingano zabo atazabagirira imbabazi.


 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!