Ku myaka 72 y’amavuko, umusaza yaguwe gitumo asambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri abanza!

 Inshamake   Umusaza w’imyaka 72 y’amavuko yafashwe asambanyiriza mu cyumba cye abana babiri b’abakobwa biga mu mashuri abanza, aho ngo uyu musaza atari ubwa mbere yari abikoze ahubwo yari yarabigize akamenyero.

Ku myaka 72 y’amavuko, umusaza yaguwe gitumo asambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri abanza!

 Inshamake   Umusaza w’imyaka 72 y’amavuko yafashwe asambanyiriza mu cyumba cye abana babiri b’abakobwa biga mu mashuri abanza, aho ngo uyu musaza atari ubwa mbere yari abikoze ahubwo yari yarabigize akamenyero.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Aba bana b’abanyeshuri bavuze ko bakava ku ishuri mu gihe cy’amasomo bakajya gusambanira n’uwo musaza mu cyumba cye nk’uko ikinyamakuru Faceofmalawi ducyesha iyi nkuru cyabitangaje, dore ko umwe mu babonye ibyo yavuze ko hari n’abandi bakobwa benshi baza rwihishwa kureba uwo musaza baje gukora ubusambanyi.


Yagize ati

Muri aya mezi abana bato bamusuraga mu buryo nk’ubu ubwo akabahisha mu nzu n’urugi akarukinga, nkatwe nk’abaturanyi  be twacyekaga ko ari abuzukuru be cyangwa abandi bafitanye isano.


Ni mu gihe kugira ngo bimenyekane, umwe mu baturanyi be yumvise amajwi y’abantu bataka aturuka mu cyumba cy’uwo musaza, ahita ahamagara abantu nyuma y’uko arebeye mu mwenge w’urugi akabona uwo musaza n’abo bana barimo gusambana.


Uwo musaza warimo gusambana n’abo bana b’abanyeshuri, ako kanya bahise basohorwa muri iyo nzu, maze mu kubazwa ibyo aribyo asubiza yiyemerera ko afite abana barenga 10 bamusura baje mu bikorwa byo gusambana nawe, ahita atabwa muri yombi ubu akaba ari mu maboko ya Polisi.

Uyu musaza ubwo yasohorwaga mu nzu yiyemereye ko afite abana barenga 10 bamusura baje mu bikorwa byo gusambana nawe, ahita atabwa muri yombi na Polisi.


Abantu benshi bo muri Nigeria bumvise iby’uyu musaza w’umuhemu, banenze bikomeye abayobozi b’iki kigo cy’amashuri aba bana bigaho kubera ko babareka bagasohoka ikigo uko bishakiye mu gihe ababyeyi baba bizeye ko abana bari kwiga naho bibereye mu ngeso mbi z’ubusambanyi.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!