Kiyovu ihagamye APR FC bagabana amanita, Gicumbi FC yisasira AS Kigali!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2019 ubwo hatangiraga imikino y’umunsi wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ikipe ya Kiyovu Sport ihagamye APR FC, mu gihe Gicumbi FC nayo yatsindaga AS Kigali.

Kiyovu ihagamye APR FC bagabana amanita, Gicumbi FC yisasira AS Kigali!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2019 ubwo hatangiraga imikino y’umunsi wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ikipe ya Kiyovu Sport ihagamye APR FC, mu gihe Gicumbi FC nayo yatsindaga AS Kigali.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Kiyovu sport yari imaze iminsi ititwara neza yari yakiriye APR FC mu mukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo birangira amakipe yombi agwa miswi, dore ko umukino warangiye nta kipe n’imwe ishoboye kureba mu izamu ry’indi n’ubwo yose yagerageje gusatirana.


APR FC nyuma yo gutsindwa na Rayon sport yongeye kwigarurira icyizere itsinda Bugesera Fc iyinyagiye ibitego bitatu ku busa, mu gihe Kiyovu Sport yo yari imaze imikino 2 idatsinda kuko yaherukaga gutsindwa na Gicumbi ndetse na AS Kigali.


Uyu mukino usize APR FC itakaje amanota 2, unagabanyije umuvuduko wo gusiga Rayon sport bahanganiye igikombe cya shampiyona, gusa iracyayoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona aho igeze ku manota 58 mu gihe ikurikiwe na mukeba wayo Rayon sport ifite amanota 54 n’umukino 1 itarakina.

 

Ni mu gihe kandi mu wundi mukino wabaga kuri uyu wa kabiri wasize abanyagicumbi bamwenyura nyuma y’aho ikipe yabo Gicumbi FC yatsindaga AS Kigali igitego kimwe ku busa;  mu mukino wabere i Gicumbi.


Imikino yabaye n’indi iteganyijwe:


Ku wa Kabiri tariki 30 Mata 2019
Gicumbi FC 1-0 AS Kigali FC 
SC Kiyovu 0-0 APR FC 

 

Ku wa Gatatu tariki 1 Gicurasi 2019
Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15h30)
Amagaju FC vs Mukura VS (Nyagisenyi, 15h30)
Kirehe FC vs Marines FC (Kirehe, 15h30)
Bugesera FC vs AS Muhanga (Stade Mumena, 15h30)

 

Ku wa Kane tariki 2 Gicurasi  2019
Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane, 15h30)
Rayon Sports FC vs Espoir FC (Stade de Kigali, 15h30)

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!