KFTV School yatanze amahirwe ku bifuza kwiga imyuga!

 Inshamake   Ishuri Kigali film and Television School (KFTVS)ryigisha ibijyanye no gukora cinema ndetse no kwiga itangazamakuru, ryongeye gutanga amahirwe ku banyeshuri basoje amashuri yisumbuye n’abandi bose babyifuza, aho ryatanze scholarship y’igihe cy’amezi 3 cyangwa 6 bahugurwa.

KFTV School yatanze amahirwe ku bifuza kwiga imyuga!

 Inshamake   Ishuri Kigali film and Television School (KFTVS)ryigisha ibijyanye no gukora cinema ndetse no kwiga itangazamakuru, ryongeye gutanga amahirwe ku banyeshuri basoje amashuri yisumbuye n’abandi bose babyifuza, aho ryatanze scholarship y’igihe cy’amezi 3 cyangwa 6 bahugurwa.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Kigali film and Television School irimo gutanga amahugurwa mu masomo arimo Filmmaking and Television production (ku manywa, nimugoroboba ndetse no mu mpera z’icyumweru-weekend), Photography and graphic design (mu mpera z’icyumweru-week end), Music audio production (ku manywa), Acting for film and Television (mu mpera z’icyumweru-week end) na Cartooning and visual effects (ku manywa).

Mu byo Kigali film and Television School yigisha harimo no gufotora kinyamwuga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi mukuru wa Kigali film and Television School yatangaje ko  iki ari icyiciro cya mbere bagiye gufata muri uyu mwaka wa 2019,  bakaba bifuza ko urubyiruko rwahagurukira kwiga ibijyanye no gukora filime, gufotora kinyamwuga , gukora umuziki ndetse n’ibindi bijyanye n’imyuga kuko nyuma y’ayo masomo Kigali film and Television School ibafasha kubona akazi mu bigo bitandukanye  hano mu Rwanda.

Abarangije guhabwa amasomo atangwa na Kigali film and Television School banashakirwa akazi kajyanye n'ibyo bize.


Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kugira ngo umunyeshuri yemererwe kwiga  aya masomo agomba  kuba yujuje  ibi bikurikira:


1.Ibaruwa yandikiwe umuyobozi w’ishuri isaba scholarship irimo icyo yifuza kwiga
2.Photocopie ya diplome cyangwa certificate y’amashuri atandatu yisumbuye cyangwa kaminuza
3.Kuba azi icyongereza
4.kuba yiteguye gutangira kwiga igihe cyose yaba yemerewe kwiga .
5.Photocopy y’indangamuntu.

Abujuje ibisabwa bashobora guhita batangira amasomo ubundi mu mezi atatu cyangwa atandatu gusa bagatangira gukirigita ifaranga.

Ni mu gihe yasoje avuga ko buri wese wujuje ibyangombwa  byavuzwe  haruguru anashobora kubyohereza  kuri  email : kftvschool@gmail.com cyangwa se akabigeza  ku biro bikuru bya Kigali film and Television School biri mu Gakinjiro ko mu Mujyi ahazwi nko kuri NIZA Plaza bitarenze tariki ya 15 Gashyantare 2019, cyangwa se akaba yahamagara nomero za Telefoni: +250783173793 / +250788363732 +250722306000, no gusura urubuga www.kigalifilmschool.com kugira ngo ahabwe ibisobanuro.
 

Muri Kigali film and Television School uhavana ubunararibonye mu myuga itandukanye kandi baba abakobwa n'abahungu ntawe uhezwa.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!