Karongi:Uwimana yakubiswe n’abanyerondo b'umwuga arapfa!

 Inshamake   Ku wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019, mu Kagali ka Kibirizi ko mu Murenge wa Rubengera ho mu karere ka Karongi umusore yakubiswe n’abagabo batatu bakora irondo ry’umwuga arapfa.

Karongi:Uwimana yakubiswe n’abanyerondo b'umwuga arapfa!

 Inshamake   Ku wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019, mu Kagali ka Kibirizi ko mu Murenge wa Rubengera ho mu karere ka Karongi umusore yakubiswe n’abagabo batatu bakora irondo ry’umwuga arapfa.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi ni ibyabayeku wa gatandatu  mu isoko rya Kibirizi ubwo ryaremaga bivugwa ko Nyakwigendera witwa Uwimana Lambert,  ari mu kigero k’imyaka 39 y’amavuko yibye telephone  hanyuma  akarwana n’abo yibye  abanyerondo batabaye  na bo bafatanya n’uwibwe  gukubita nyakwigendera.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w‘Umurenge wa Rubengera,  Rukesha Emile yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uwakubiswe yari yasinze.


Rukesha yagize ati

Urupfu rwe rufite aho ruhuriye n’ibiyobyabwenge, yaba we yari yasinze n’abakekwaho  kumukubita bari basinze.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rubengera yakomeje avuga ko Uwimana witabye Imana ku wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2019 nyuma yo gukubitwa ku wa Gatandatu, ko habayeho kurangara, dore ko uwakubiswe yagiye mu nzu akiryamira, anaboneraho gusaba abanyerondo kwitwararika, aho gukubita ahubwo bagakiza abafitanye amakimbirane  kandi na bo bakirinda ubusinzi kuko ari yo mvano ya byose.

 

Kugeza ubu abakekwaho kuba ari bo  bakubise Uwimana Lambert bikamuviramo gupfa, ni Ntagwabira Jean Providence, Mukurarinda na Barabanyeretse Emmanuel, bose bari mu maboko y’Ubugenzacyaha  kuri station ya Rubengera, mu gihe umurambo w’uwapfuye wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye, aho byavugwaga ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo ashyingurwa.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!