Karekezi Pierre na Hirana Clement bagize Abe_Workout bakomeje guhesha u Rwanda ishema mu mahanga!

 Inshamake   Abasore babiri b’Abanyarwanda; Karekezi Pierre Karpet na Hirana Clément baba ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ubufaransa, bakomeje guhesha ishema u Rwanda binyuze mu ikipe yabo ya Abe_Workouts ikora ibikorwa byo kubaka ndetse no kwerekana umubiri (Body building); intego yabo ngo ni ukuzana ubwo bumenyi mu Rwanda iyo myidagaduro itarumenyereweno cyane ndetse no mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Karekezi Pierre na Hirana Clement bagize Abe_Workout bakomeje guhesha u Rwanda ishema mu mahanga!

 Inshamake   Abasore babiri b’Abanyarwanda; Karekezi Pierre Karpet na Hirana Clément baba ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ubufaransa, bakomeje guhesha ishema u Rwanda binyuze mu ikipe yabo ya Abe_Workouts ikora ibikorwa byo kubaka ndetse no kwerekana umubiri (Body building); intego yabo ngo ni ukuzana ubwo bumenyi mu Rwanda iyo myidagaduro itarumenyereweno cyane ndetse no mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Aba basore babiri bageze mu Bufaransa mu mwaka wa 2010 ariko icyemezo cyo gutangiza ibikorwa byabo cyafashwe mu w’i 2014, nyuma y’uko umwe muri iyo kipe uzwi nka Hirana Clément atangiye gukunda ibijyanye no kubaka umubiri mu nzu zabugenewe (Fitness halls), ari nabwo mugenzi we Karekezi Pierre Karpet yamubonyemo ubuhanga ndetse n’umurava yiyemeza gukora umushinga wo kumwishingira ku bijyanye n’ibisabwa(Manager) kugira ngo ibyo bikorwa bitere imbere.


Nyuma yo kubona impinduka zidasanzwe kuri Hirana Clément, nibwo batangiye kwitabira amarushanwa hirya no hino mu gihugu cy’Ubufaransa hagamijwe kubigira umwuga, aho kuri ubu Hirana Clément ari ku mubyimba ungana na santimetero 42 ku kaboko, santimentero 62 ku itako, hakaza na santimetero 72 mu mayunguyungu mu gihe mu gatuza hangana na santimetero 108.

Hirana Clément, umusore w'umunyarwanda wagaragaweho gukora umubiri bimuzanira impinduka zidasanzwe binatuma atangira kwitabira amarushanwa mu Bufaransa.


Clément atangaza ko nyuma yo gutangira uwo mukino, ikipe yabo izwi nka Abe_Workouts imaze kwitabira amarushanwa mpuzamahanga agera kuri atatu; arimo irya mbere bita Muscle Show Paris ryabereye i Paris muri werurwe 2016, Musclemania Paris ryabaye mu Ukwakira 2016, ndetse nyuma yaje kuzamuka mu ntera yitabira irindi rushanwa ry’Ishyirahamwe ry’Ubufaransa ritegura iyo mikino International Federation of Body Building – France) (IFBB-France) muri uyu mwaka turimo wa 2019.


Muri ayo marushanwa abiri abanza Abe_Workouts yitwaye neza yegukana ibihembo bishimishije nk’uko Clément akomeza abisobanura, muri IFBB-France ni ho atabashije kwegukana umwanya wo mu ba mbere kuko yahahuriye n’abanyabigango bisumbuyeho. 

Mu marushanwa agera kuri atatu Abe_Workouts imaze kwitabira, abiri muri yo yabashije kwitwara neza.


Clément yakomeje agira ati

Nyuma yo gusezererwa muri iyo mikino ubu turi kwitegura irindi rushanwa rikomeye ritegurwa n’icyamamare muri politiki ndetse no muri sinema Arnold SCHWARZENEGGER (Arnold Classic). Icyizere cyo ndagifite nubwo rikomeye, tuzagerageza kuhanyurana umucyo n’ibendera ry’u Rwanda.


Mu gusoza Clément yagize ati

Intego yacu nka Abe_Workouts ni ugusangiza ubumenyi turi gukura ku bandi babidutanze kugira ngo bigirire akamaro urubyiruko rwacu, usanga ahanini bakoresha uburyo nakwita gakondo yaba mu kuntu ibyuma baterura biba bikoze ndetse n’uburyo babiteruramo. Ikindi kandi mu kubaka umubiri harimo n’indyo iba ibugenewe ukurikije n’uko ushaka kwiyubaka (Diet). Ibyo na byo turashaka kubisangiza Abanyarwanda ndetse n’ibihugu by’Abaturanyi (EAC).


Abajijwe ku bijyanye n’imbogamizi bahura na zo kuva mu ntangiriro z’uyu mushinga, Clément yasubije ko atari nyinshi uretse ko biba bitoroshye ngo kuko ahanini babifatanya n’akazi ndetse n’izindi nshingano ku ruhande, anongeraho ko ngo nk’ikipe igamije guteza imbere ndetse no guhesha ishema igihugu, Abe_Workouts isaba Abanyarwanda bose muri rusange kuyishyigikira muri urwo rugamba.
 

Intego y'aba basore ngo ni ukuza gusangiza ubumenyi abanyarwanda kuko usanga bagikoresha uburyo gakondo yaba mu kuntu ibyuma baterura biba bikoze ndetse n’uburyo babiteruramo. 

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!