Intara y’Iburasirazuba yasimbuye iy’Iburengerazuba mu kugira ibiciro bihanitse by’ingendo!

 Inshamake   Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kamena 2020, nibwo ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zasubukuwe, hatangira gukurikizwa ibiciro bishya bijyanye n’uburyo ingendo zigomba gukorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, aho imodoka zitwara abagenzi bake.

Intara y’Iburasirazuba yasimbuye iy’Iburengerazuba mu kugira ibiciro bihanitse by’ingendo!

 Inshamake   Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kamena 2020, nibwo ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zasubukuwe, hatangira gukurikizwa ibiciro bishya bijyanye n’uburyo ingendo zigomba gukorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, aho imodoka zitwara abagenzi bake.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni ingendo zatangiye gukorwa uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu kubera ubwandu bwa Coronavirus bwahagaragaye n’impungenge z’uko bushobora gukwirakwira, aho by’umwihariko mu Karere ka Rusizi hamaze kuboneka abarwayi 11.


Ibi biciro biri hejuru ugereranyije n’ibisanzwe, kuko imodoka zigomba gutwara kimwe cya kabiri cy’umubare w’abagenzi zari zisanzwe zitwara, kandi hagashyirwa ibimenyetso ku ntebe abagenzi bemerewe gukoresha n’izidakoreshwa, nk’uko bimeze mu gutwara abantu hagati mu Mujyi wa Kigali, ni mu rwego rwo kubungabunga intera hagati y’abagenzi bari muri bisi.


Ibi byatumye ibiciro bihindurwa, aho mu Mujyi wa Kigali igiciro cyongerwa kuva ku mafaranga 22 kuri kilometero imwe kigera ku mafaranga 31.8, naho mu Ntara igiciro cyongerewe kiva ku mafaranga 21 kuri kilometero kigera ku mafaranga 30.8 Frw, gusa urwego ngezuramikorere mu Rwanda (RURA) yavuze ko ibi bizashoboza ba nyiri amabisi gutanga serivisi kandi hubahirizwa amabwiriza ajyanye guhana intera hagati y’abagenzi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.


Kubera ibi biciro bishya, mu ngendo zishyura amafaranga menshi harimo Nyabugogo – Kagitumba (5.790 Frw), Kigali Nyagatare (4.900 Frw), Remera- Karangazi (4.440 Frw), Remera- Ryabega (4.570 Frw), Remera- Matimba (5.510 Frw) na Kigali Mushubi (6.970 Frw).


Ni mu gihe ingendo zagombaga kwishyura menshi cyane zari Kigali – Huye – Kamembe (8.380 Frw) na Kigali- Karongi – Kamembe (7.540 Frw), gusa ariko bitewe n’icyorezo cya Coronavirus ntabwo imodoka zemerewe kwinjira mu Karere ka Rusizi. Kigali - Rubavu yagombaga kuba 4.800 Frw, ariko ingendo ntabwo zinjira muri ako Karere.

 

RURA ivuga ko abakozi b’amasosiyete atwara abagenzi, abashoferi, abatanga amatike n’abandi bagomba kwambara udupfukamunwa kandi bakubahiriza amabwiriza yose amabwiriza yose ya Guverinoma yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ni mu gihe kandi abatanga serivisi zo gutwara abagenzi basabwa gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyuza no kwishyura kugira ngo hirindwe ihanahana ry’amafaranga mu ntoki rishobora gutiza umurindi ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid – 19.
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!