Imyiteguro ya ‘Race to restore’ izwi cyane nka 20Km de Bugesera ya 2019 irimo ibishya bitandukanye irarimbanije!

 Inshamake   Mu gihe habura iminsi itagera ku kwezi ngo irushanwa ngarukamwaka rizwi cyane nka ‘Race to restore’ (20Km de Bugesera) ritegurwa na Gasore Serge Foundation ry’uyu mwaka wa 2019 ribe, imyiteguro kugeza ubu imeze neza, dore ko nta gihindutse rizanagaragaramo impinduka nziza zitandukanye n’ayaribanjirije.

Imyiteguro ya ‘Race to restore’ izwi cyane nka 20Km de Bugesera ya 2019 irimo ibishya bitandukanye irarimbanije!

 Inshamake   Mu gihe habura iminsi itagera ku kwezi ngo irushanwa ngarukamwaka rizwi cyane nka ‘Race to restore’ (20Km de Bugesera) ritegurwa na Gasore Serge Foundation ry’uyu mwaka wa 2019 ribe, imyiteguro kugeza ubu imeze neza, dore ko nta gihindutse rizanagaragaramo impinduka nziza zitandukanye n’ayaribanjirije.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni irushanwa riteganijwe kuzaba tariki 12 Gicurasi 2019 guhera saa Moya za mu gitondo(7AM), rikaba ryari risanzwe rigira ibyiciro bitandukanye ku bahungu n’abakobwa, harimo gusiganwa Kilometero 20, Kilometero 8, na Kilometero 3, mu gihe abasiganwa ku magare bo bakora ibirometero 40; gusa uyu mwaka mwaka iri rushanwa rizaba rifite umwihariko kuko  haziyongeraho abafite ubumuga bazasiganwa ku magare bakoresheje amagare yabugenewe, mu magare hakaba hariyongereyemo n’abakobwa, tutibagiwe n'icyiciro kinasanzwe kitabira iri rushanwa cy'abasiganwa byo kwinezeza(Run for fun).


Ni mu gihe kandi mbere y’icyumweru ngo iri rushanwa ribe, ni ukuvuga tariki 05 Gicurasi 2019 hazaba siporo rusange(Car Free day) izafasha abantu gukora Siporo ndetse no kumenya iri rushanwa kurushaho, hanerekanwe filime izarebwa n’abantu bagera ku bihumbi bitanu, igikorwa kizaba mbere ho umunsi umwe y’uko irushanwa riba ni ukuvuga tariki 11 Gicurasi 2019.


Nk’uko Umusare.co.rw wakomeje ubitangarizwa na Gasore Serge, Umuyobozi wa Gasore Serge Foundation itegura iri rushanwa, yavuze ko kuba iri rushanwa ritegurwa mu gihe igihugu cyacu kiba kiri mu minsi ijana yo kwibuka abatutsi bazize Jenoside ariho bakuye kuryita ‘Race to restore’ (Gusiganwa biganisha ku kwiyubaka), aho riba rigamije kugarura ibyiringiro mu banyarwanda cyane cyane abakiri bato n’abaturage b’Akarere ka Bugesera by’umwihariko, aho uyu mwaka rifite insanganyamatsiko iganisha ku kumenyekanisha ububi bw’ibiyobyabwenge, gukumira inda zitateganyijwe , ruswa , akarengane n’ibindi.

Gasore Serge uyobora Gasore Serge Foundation avuga ko hari impinduka zabaye kuri iyi nshuro, aho insanganyamatsiko iganisha ku kumenyekanisha ububi bw’ibiyobyabwenge, gukumira inda zitateganyijwe , ruswa , akarengane n’ibindi.


Ni mu gihe kugeza ubu kwiyandikisha bigikomeje, aho buri wese ubishaka yiyandikisha ku mirenge yose igize akarere ka Bugesera, kuri MTN Nyamata, ku kigo Gasore Serge Foundation giherereye i Ntarama /Bugesera, kuri Centre des Jeunes Nyamata, ku rubuga   www.20km.inyarwanda.com, no kuri Radiyo Izuba ku cyicaro cyayo kiri mu karere ka Ngoma; ukishyura amafaranga 500 y'u Rwanda(500FRW) binyuze kuri MTN Mobile Money aho ukanda *182*8*1*900900# yes, ukabona aho wuzuza amafaranga 500, hanyuma ugashyiramo umubare w’ibanga(PIN) wa mobilemoney yawe, warangiza ugakanda yes.

 

Mu bafanyabikorwa ba 20 KM de Bugesera uyu mwaka harimo Star Times, Excel Travel and Tours Company,  DP Singh Associates Ltd, Mr Odongo Moses, Hotel La Palisse Nyamata, n'Ibitaro bya Bugesera(ADEPR Nyamata Hospital), hari kandi MTN Rwanda, World Relief, X-TG, Gorillos, Safe Gaz, Radiant Insurance Company, Fantastic Restaurant, n’abandi banyuranye.


Twabibutsa ko umwaka ushize, irushanwa rya 20 Km de Bugesera ryabaye tariki 17 Kamena 2018, ryegukanwa na Hitimana Noel mu bahungu ndetse na Nyirarukundo Salome mu bakobwa.

20 Km de Bugesera ya 2018, yegukanywe na Hitimana Noel mu bahungu ndetse na Nyirarukundo Salome, mu gihe iy'uyu mwaka wa 2019 kwiyandikisha nikomeje.


 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!