Imyenda ipfuka mu maso imenyerewe cyane ku bagore b’abasilamu, yaciwe muri Sri Lanka!

 Inshamake   Nyuma y'ibitero byo ku munsi mukuru wa Pasika byahitanye abantu hafi 250 bigakomeretsa abandi batari bake, igihugu cya Sri Lanka cyabujije abaturage bacyo n’abakigendamo bose imyenda ipfuka amaso.

Imyenda ipfuka mu maso imenyerewe cyane ku bagore b’abasilamu, yaciwe muri Sri Lanka!

 Inshamake   Nyuma y'ibitero byo ku munsi mukuru wa Pasika byahitanye abantu hafi 250 bigakomeretsa abandi batari bake, igihugu cya Sri Lanka cyabujije abaturage bacyo n’abakigendamo bose imyenda ipfuka amaso.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Perezida w’igihugu cya Sri Lanka; Maithripala Sirisena avuga ko yafashe icyo cyemezo kigomba gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu  wa mbere ashingiye ko igihugu cye kigendera ku mategeko y'ibihe bidasanzwe, aho iyo myambaro izwi nka niqab na burka yambarwa n'abagore b'abayisilamu itatunzwe agatoki, ariko birumvikana ko ariyo yavuzwe, aho igihugu cya Sri Lanka kitaratuza kugeza ubu nyuma y'ibitero by'imitwe igendera ku mahame y'idini ya Isilamu byakozwe ku nsengero no ku mahoteri, n’ubwo hari abakekwa batari bake bamaze gutabwa muri yombi, ariko abategetsi bavuga ko hari abarwanyi b'iyo mitwe bacyihishe.


Igihugu cya Sri Lanka gifite abaturage batari bake mu idini ya Isilamu rimaze igihe kitari gito muri icyo gihugu, aho muri  miliyoni 21 z'abatuye Sri Lanka, abagera hafi ku 10 ku ijana(10%) ari abasilamu, aho hari umubare muto cyane w'abagore bo mmuri iryo dini bazwi ko bambara umwambaro wa niqab upfuka amaso, cyangwa burka, iyi yo ikaba ari ikanzu ndende ipfuka umubiri wose no mu maso.


Mu cyumweru gishize, umwe mu badepite wo muri ico gihugu yasabye ko abagore babuzwa kwambara burqa avuga ko uwo mwambaro wabuzwa kubera umutekano, ni mu gihe ikinyamakuru India Today cyo kivuga ko ishyirahamwe ry'abakuru b'idini ya Isilamu muri Sri Lanka, ryasaBye abagore kwirinda kwambara imyenda ibapfuka mu maso, ndetse mu mpera z'icyo cyumweru gishize, abasirikare ba Sri Lanka bari hirya no hino ku mihanda bacunga umutekano ku nsengero n'imisigiti.


Amasengesho(misa) z'ejo ku cyumweru zarahagaritswe mu gihugu cyose mu rwego rwo kwirinda ibindi bitero, ariko abakirisitu bo mu murwa mukuru bateraniye mu isengesho ryabahurije imbere y'urusengero rwitiriwe Antoni Mweranda, uru rukaba rwaribsiwe cyane n'ibitero biheruka.


Ni mu gihe abantu bamaze gufatwa bashinjwa ibyo bitero bamaze kugera ku 150, mu gihe abayobozi ba Sri Lanka bagishakisha abandi hafi 140 bo mu mutwe ugendera ku myemerere ikomeye ya kisilamu wiyita Leta ya Kisilamu, ari nawo wigambye  ibyo bitero, ndetse ku wa gatanu w'icyumweru gishize, abo mu muryango  w’ushinjwa kuba ari we wateguye ibyo bitero, Zahran Hashim, barishwe mu gitero cyakozwe n'abashinzwe umutekano, ni nyuma y’aho Hashim yiyishe mu gitero yakoze kuri hoteri ya Colombo akaba ariwe washinze umutwe wa NTJ ugendera mahame y'idini ya Isilamu ushinjwa na Leta ya Sri Lanka ko ariwo wakoze ibyo bitero.
 
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!