Imibare y’inkongi z’umuriro yaragabanutse ugereranyije n’umwaka wa 2018!

 Inshamake   Mu gihe u Rwanda ari igihugu gikataje mu iterambere, muri iryo terambere abanyagihugu barimo kurushaho guhabwa ingufu zituruka ku mashanyarazi, bityo bagasabwa kwirinda inkongi z’umuriro n’ubwo bigaragara ko zagabanutse ugereranije n’umwaka ushize wa 2018.

Imibare y’inkongi z’umuriro yaragabanutse ugereranyije n’umwaka wa 2018!

 Inshamake   Mu gihe u Rwanda ari igihugu gikataje mu iterambere, muri iryo terambere abanyagihugu barimo kurushaho guhabwa ingufu zituruka ku mashanyarazi, bityo bagasabwa kwirinda inkongi z’umuriro n’ubwo bigaragara ko zagabanutse ugereranije n’umwaka ushize wa 2018.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Mu mwaka wa 2017 Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) yavugaga ko  abanyarwanda bafite umuriro w’amashanyarazi  banganaga na 45%, umuhigo wari uko  mu mwaka wa 2018/2019 uzarangira  abanyarwanda bafite amashanyarazi  bazaba bangana na 51%, akaba ari nako bimeze ubu, dore ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu(REG)cyavuze ko  kizatanga amashanyarazi ku ngo nshyashya  zigera ku bihumbi 134, 778 bicishijwe ku muyoboro mugari, hakiyongeraho ingo nshyashya  ibihumbi 68, 980 zizahabwa ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

 

Abahanga bavuga ko bimwe mu bituma igihugu kibasha gutera imbere byihuse ari ukuba gifite amashanyarazi ahagije hirya no hino mu gihugu, aba bahanga kandi banavuga ko iyo ingufu zituruka ku muriro w’amashanyarazi  zikoreshejwe nabi zishobora guteza ibibazo  bikomeye bikaba byasubiza inyuma iterambere; aho gukoreshwa nabi bavuga ari uburyo umuriro  ukoreshwa, uko ushyirwa mu mazu, ibikoresho byifashishwa mu kuwushyira mu nyubako, ubumenyi n’ubushobozi  mu gushyira uwo muriro mu nzu n’ibindi bitandukanye, dore ko iyo bikozwe nabi bishobora guteza impanuka  hakangirika byinshi ndetse n’ubuzima bw’abantu bukaba bwahasigara.

 


Ni nayo mpamvu Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe ubutabazi no kurwanya  inkongi(FRB) ihora ikora ibishoboka byose igakangurira  ndetse igatanga ubumenyi bw’ibanze ku byiciro bitandukanye by’abanyarwanda ku kwirinda ibyago by’inkongi yaterwa no kudakoresha neza ibikoresho by’amashanyarazi, uko bakwirinda inkongi z’umuriro, n’uko bakwitabara igihe  zabaye. 


Polisi kandi  ibakangurira  gutunga bimwe mu bikoresho bakwifashisha mu kuzimya inkongi igihe zabaye, ariko ikiruta ibindi  Polisi  ikangurira abanyarwanda kwirinda ikintu cyose cyateza inkongi nk’uko mu Kinyarwanda bavuga ko kwirinda biruta kwivuza, bagaragarizwa ko inkongi z’umuriro ziterwa n’ibintu bitandukanye harimo gukoresha ibikoresho  bitujuje ubuziranenge birimo insinga z’amashanyarazi, uburangare  mu  gukoresha bimwe mu bikoresho bikoresha  amashanyarazi  nk’ amashyiga atekerwaho, ipasi, gukoresha Gaze mu buryo budakwiriye n’ibindi.


 
Ni muri urwo rwego ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro n’ubutabazi ryateguye amahugurwa y’ibanze mu gihugu hose  nko  mu bigo  bya leta n’ibyigenga, ahantu hahurira abantu benshi, mu mazu y’ubucuruzi, mu bigo by’amashuri   kugira ngo abaturage bagire ubumenyi bw’ibanze  mu kurwanya no gukumira  inkongi z’umuriro.


 
Bimwe mubyo abaturage basabwa gukora  harimo kubuza abana gukinisha bimwe mu bikoresho by’amashanyarazi, gukangurira abantu kujya  bibuka  gucomokora  ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi igihe bitarimo gukoreshwa, kugura ibikoresho by’amashanyarazi byujuje ubuziranenge, gucika ku ngeso mbi yo kwiba  umuriro w’amashanyarazi  ndetse no kwirinda gukoresha  amashanyarazi abantu batabisobanukiwe kandi badakora mu kigo gikwirakwiza amashanyarazi mu gihugu n’ibindi.


 
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro n’ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP)  Jean Baptiste Seminega avuga ko kurwanya inkongi z’umuriro bitareba  Polisi y’u Rwanda gusa ahubwo umuturage akwiye kumva ko nawe afite uruhare mu kurwanya inkongi z’umuriro, ari nayo mpamvu Polisi y’u Rwanda ibahugura bakagira ubumenyi bw’ibanze mu kurwanya no kwirinda inkongi z’umuriro ndetse bagasabwa gutunga bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi igihe yabaye.


 
ACP Seminega  yagize ati

Umuturage akwiye kumva ko afite uruhare  mu kurwanya inkongi y’umuriro akoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge, bashyira amashanyarazi mu nyubako zabo mu buryo bukwiye (installation), yirinda gutekera aharara abantu kuko ibyo byose bishobora guteza inkongi.

 

ACP Seminega akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda itazahwema guha abanyarwanda ubumenyi bw’ibanze bwabafasha kwitabara igihe bahuye n’inkongi y’umuriro yoroheje wenda Polisi y’u Rwanda ikabatabara habaye inkongi ikomeye cyane  cyangwa  igihe itarabageraho nabo bakaba birwanaho.

ACP Seminega avuga ko Polisi y’u Rwanda itazahwema guha abanyarwanda ubumenyi bw’ibanze bwabafasha kwitabara igihe bahuye n’inkongi y’umuriro yoroheje

Usibye inkongi zituruka ku ngufu z’amashanyarazi kuko akenshi nizo ziba zifite imbaraga nyinshi kandi zikangiza byinshi,  hari n’ibindi abanyarwanda bakangurirwa kugiraho ubumenyi mu kubikoresha nk’imikoreshereze  ya Gaze, muri iki gihe mu rwego rwo kurengera ibidukikije abanyarwanda barakangurirwa gutekera  ku mashyiga ya Gaze, ubu buryo nabwo byagaragaye ko iyo bukoreshejwe nabi buteza inkongi z’umuriro, bagasabwa kwitwararika mu gihe bakoresha gaze, bakerekwa imikoreshereze yayo n’uko babyifatamo igihe igiye guteza inkongi, bakangurirwa  kuyizimya neza mu gihe barangije kuyikoresha ndetse bagashaka utwuma tureha umwuka wayo,  utwo twuma tukaba twahita dutahura ko igiye guteza impanuka.

 

Imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2019 kugera muri Nyakanga  mu gihugu hose habaye inkongi z’umuriro 56, zahitanye abantu barindwi(7) hakomereka babiri(2), inyinshi muri  izo  nkongi zabereye mu mujyi  wa Kigali, ni mu gihe umwaka ushize wa 2018 kuva muri Mutarama   kugera muri Nyakanga mu gihugu cyose habaye inkongi z’umuriro  72.
Imiturire  idakurikije igishushanyo  mbonera  cyane cyane mu mijyi, ni imbogamizi  kuri polisi y’ u Rwanda kuko hari ubwo bigorana kugera ahabereye impanuka y’inkongi y’umuriro.

 

Iterambere ntirigomba kuba intandaro  yo kutubuza  ubuzima  bwacu cyangwa  ngo ritwangirize imitungo, niyo mpamvu buri munyarwanda akwiye kugira ubumenyi bw’ibanze mu kwirinda inkongi z’umuriro ndetse akamenya uko yakwitabara igihe iyo mpanuka ibaye, aho buri wese asabwa gutunga ibikoresho by’ibanze yakwifashisha  azimya umuriro  igihe Polisi y’u Rwanda  itaramugeraho ngo imutabare.

 

Abantu kandi barakangurirwa kujya bihutira gutanga amakuru  hakiri kare kugira ngo Polisi nayo itabare vuba  hagire ibirokoka.  Mu gihe waba uhuye n’ikibazo cy’inkongi y’umuriro   wahamagara imirongo ya Polisi itishyuzwa ariyo 111, 112 cyangwa 0788311120

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!