Igisirikare cy’u Rwanda cyasezereye abagera ku 1449 ku mirimo yabo barimo abasirikare bakuru 41!

 Inshamake   Ku nshuro ya munani, Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezereye abasirikari n’abandi bakozi 1449, kubera impamvu zitandukanye.

Igisirikare cy’u Rwanda cyasezereye abagera ku 1449 ku mirimo yabo barimo abasirikare bakuru 41!

 Inshamake   Ku nshuro ya munani, Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezereye abasirikari n’abandi bakozi 1449, kubera impamvu zitandukanye.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni umuhango wabaye ku wa Mbere tariki 06 Nyakanga 2020, uyoborwa na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira, unitabirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura n’abandi bayobozi b’Ingabo mu nzego zitandukanye.

Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w'Ingabo mu Rwanda, unitabirwa n'abayobozi batandukane mu gisirikare.


Itangazo rya RDF rivuga ko muri uyu mwaka wa 2020 abasezerewe bose hamwe barimo abasirikare bakuru 41, hakabamo ba Ofisiye n’abandi bafite amapeti atandukanye 369, abandi 1018 bakaba amasezerano y’akazi bari bafitanye na RDF yarangiye, naho abandi 21 basezerewe kubera ibibazo by’ubuzima bari bafite, abageze ku myaka yo gufata ikiruhuko.


Mu ijambo rye, Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira yabashimiye ubwitange bagaragaje mu kazi n’umusanzu batanze mu iterambere ry’igihugu.


Maj Gen Murasira yagize ati

Mwese mwagaragaje ubwitange kandi mwatanze umusanzu mu kubaka igihugu, tukaba dutewe ishema no kuba mu gihugu gitekanye.

Maj Gen Albert Murasira yashimiye abasezerewe ubwitange bagaragaje mu kazi n’umusanzu batanze mu iterambere ry’igihugu.


Ni mu gihe ku ruhande rw’abasezerewe, Retired (Rtd) Col Jill Rutaremara yavuze ko bagiye mu kiruhuko banezerewe kandi ko imbaraga batanze mu kubohora igihugu zitabaye impfabusa, anizeza ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu no guharanira kugera ku kwibohora nyako.
 

(td Col Jill Rutaremara wavuze mu izina ry'abasezerewe yijeje ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!