Ibishya bitandukanye birimo abahanzi n’abanyarwenya bikomeje kwiyongera mu myiteguro ya 20 km de Bugesesera ibura iminsi mike!

 Inshamake   Ku nshuro ya kane, mu mpera z’iki cyumweru taliki 12/05/2019 mu mujyi wa Nyamata ho mu Bugesera hateganijwe irushanwa 20 km de Bugesesera ryitiriwe “Race to restore”, aho kuri iyi nshuro rizarangwa n’ibikorwa bitandukanye ndetse n’ibishya byinshi birimo abahanzi n’abanyarwenya batandukanye.

Ibishya bitandukanye birimo abahanzi n’abanyarwenya bikomeje kwiyongera mu myiteguro ya 20 km de Bugesesera ibura iminsi mike!

 Inshamake   Ku nshuro ya kane, mu mpera z’iki cyumweru taliki 12/05/2019 mu mujyi wa Nyamata ho mu Bugesera hateganijwe irushanwa 20 km de Bugesesera ryitiriwe “Race to restore”, aho kuri iyi nshuro rizarangwa n’ibikorwa bitandukanye ndetse n’ibishya byinshi birimo abahanzi n’abanyarwenya batandukanye.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni irushanwa ngarukamwaka ryitwa “Race to restore” kuko riba mu minsi ijana yo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no kudaheranwa n’agahinda, ritegurwa na  Gasore Serge Foundation ku bufatane n’akarere ka Bugesera, aho iry’uyu mwaka wa 2019 rifite insanganyamatsiko igira iti “Kurwanya ruswa, Ibiyobyabwenge n’Inda zitateguwe.”


Uretse igikorwa cya Bugesera Car Free Day cyabaye tariki 05 Gicurasi 2019, ikindi gikorwa kizabanziriza  20 km de Bugesera y’uyu mwaka ni igikorwa cyiswe “Movie Night” kizaba tariki 11/05/2019 mu ijoro ribanziriza umunsi nyirizina w’irushanwa ahazerekanwa filimi yitwa “The Royal Tour”, aho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame azenguruka ubwiza nyaburanga butatse u Rwanda, mu gihe iyi filimi izabanzirizwa n’abanyarwenya bo mu itsinda rimaze kwamamara mu Rwanda rizwi nka “Daymakers” rigizwe na Kibonke, Etienne na Japhet, igikorwa kizatangira saa kumi z’umugoroba(4:00pm) muri La Palisse Hotel-Nyamata.


Mu gihe  kwiyandikisha ku rubuga www.20km.inyarwanda.com birangira kuri uyu wa Gatatu 08/05/2019, ku zindi site zose bizakomeza ndetse no ku munsi w’irushanwa mu gitondo kuva saa kumi n’ebyiri zuzuye (6:00am)  bizaba bigikomeza kuri La Palisse-Nyamata, akaba ari naho irushanwa rizatangirira ndetse rinahasorezwe.

 

Kugeza ubu abiyandikisha bashobora kwiyandikisha ku mirenge yose igize Akarere ka Bugesera, kuri MTN Nyamata, ku kigo Gasore Serge Foundation giherereye i Ntarama /Bugesera, kuri Centre des jeunes Nyamata, kuri Radiyo Izuba/Kibungo/NGOMA, guhamagara kuri nimero 0787777771.


Ni mu gihe kugeza ubu mu byiciro bitandukanye bizarushanwa birimo kwiruka n’amaguru(Km3, Km8 na Km 20), kwiruka n’amagare(Km 40) ndetse no kwiruka n’amagare yabugenewe ku bantu bafite ubumuga(Wheelchairs) hamaze kwiyandikisha abagera ku 1857 aho abagabo ari 1409 naho abagore bakaba bageze kuri 448.

 

Mu tundi dushya turi muri iri rushanwa ry’uyu mwaka, uretse filimi ya The Roya Tour” n’abanyarwenya bo muri “Daymakers” tariki 11/05/2019, binateganijwe ko ku munsi nyir’izina wa 20 Km de Bugesera ni ukuvuga tariki 12/05/2019, hazaba imyiyerekano kuri moto izakorwa n’abasore babigize umwuga barimo Hababajintwali David na Nizeyimana Samuel, haboneke abantu bakina imyiyereko ngororamubiri(accrobatie&Gymnastics), ni mu gihe kandi abazitabira iki gikorwa bazanataramirwa n’abahanzi barimo Munyenshoza na bagenzi be, ndetse na MUKADAFF.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!