Gicumbi: Abaturage barasabwa kwita ku mirire, kwirinda ibiyobyabwenge n’impanuka!

 Inshamake   Mu rwego rwo gufasha abaturage kwiteza imbere barwanya imirire mibi, ndetse no kurwanya ibyaha , ku wa Gatanadatu tariki 06 Nyakanga 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo muri ako karere bubakiye abaturage bo mu mirenge ya Cyumba na Bwisige uturima tw’igikoni tuzabafasha kurwanya imirire mibi, bakora ikibuga cy’umupira ndetse banabumba amatafari 634 yo kuzubakira umuturage utishoboye.

Gicumbi: Abaturage barasabwa kwita ku mirire, kwirinda ibiyobyabwenge n’impanuka!

 Inshamake   Mu rwego rwo gufasha abaturage kwiteza imbere barwanya imirire mibi, ndetse no kurwanya ibyaha , ku wa Gatanadatu tariki 06 Nyakanga 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo muri ako karere bubakiye abaturage bo mu mirenge ya Cyumba na Bwisige uturima tw’igikoni tuzabafasha kurwanya imirire mibi, bakora ikibuga cy’umupira ndetse banabumba amatafari 634 yo kuzubakira umuturage utishoboye.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni igikorwa cyari kitabiriwe n’umuyobozi w’akarere  ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , Mujawamariya Elizabeth, aho ibi byakozwe ari intangiriro y’ibizakorwa mu bukangurambaga buri  mu minsi iri imbere  bwa Polisi y’u Rwanda ifatanyamo n’urubyiruko rw’abakorerabushake bisanzwe biba buri mwaka  aho  abaturage bagezwaho  ibikorwa bitandukanye bibateza imbere  ndetse bakanakangurirwa kurwanya no gukumira ibyaha.

 

Mu ijambo rye,  Visi Meya Mujawamariya Elizabeth yasabye abaturage guhora baharanira kugira  imibereho myiza mu miryango yabo , bakirinda ibintu byose byatuma bagira ubuzima bubi, yibanda cyane ku gushishikariza abaturage kwita ku mirire yabo ndetse n’iy’abana bato no kwirinda kwishora mu biyobyabwenge.

 

Mujawamariya yagize ati

Mugomba kwita ku mirire yanyu , mukagaburira abana amafunguro yujuje intungamubiri  kugira ngo batazarwara indwara zituruka ku mirire mibi. Mwirinde kwishora mu biyobyabwenge mu buryo ubwo aribwo bwose, kuko nibyo ntandaro y’ibindi byaha byose.

 

Iyi ngingo irebana no kwirinda ibiyobyabwenge  byo ntandaro y’ibindi byaha  yanagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru  Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana  nawe wari witabiriye ibi bikorwa by’ubukangurambaga, agaragariza abaturage  ko muri aka karere ka Gicumbi hakunze kugaragara ibiyobyabwenge bitandukanye, abereka  ububi bwabyo anabasaba kubyirinda bakabirwanya.

 

CIP Rugigana  yagize ati

Muri kano karere hakunze kugaragara ibiyobyabwenge bitandukanye bituruka mu gihugu duturanye. Niyo mpamvu hanakunze kugaragara ibyaha bijyanye n’ihohotera ryo mu miryango, irikorerwa igitsina gore, gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibindi bitandukanye.

 

Yakomeje abasaba kubyirinda ahubwo bagafatanya n’inzego z’umutekano mu kwicungira umutekano, bagakaza amarondo kandi bakajya batangira amakuru ku gihe, akangurira abaturage gukomeza gukurikirana ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda  buzamara umwaka bwa "Gerayo Amahoro” no gukomeza kwirinda impanuka  zo mu muhanda  ndetse bakajya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye  abakora ibikorwa byateza impanuka zo mu muhanda.

 

Umuyobozi w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Gicumbi, Nganeyezu Emmanuel   yasabye urubyiruko gukomeza gufatanya  na Polisi n’ubuyobozi bwite  bw’igihugu mu bikorwa   biteza imbere igihugu cyane cyane barwanya bakanakumira ibyaha, ni mu gihe abaturage bishimiye ibiganiro n’ibikorwa bahawe n’abayobozi babasezeranya ko  bagiye gukurikiza inama babagiriye. 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!