Gatsibo: Hatashywe inzu y'urubyiruko rwa Gasange, abaturage bamenyeshwa ibikorwa 3 bibategereje mu mezi 18 gusa!

 Inshamake   Ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki 18 Kamena 2019, mu murenge wa Gasange w'Akarere ka Gatsibo hatashywe inzu y'urubyiruko(Gasange Youth Center), Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo ageza ku baturage ibikorwa bibateganirijwe mu mezi 18 ari imbere.

Gatsibo: Hatashywe inzu y'urubyiruko rwa Gasange, abaturage bamenyeshwa ibikorwa 3 bibategereje mu mezi 18 gusa!

 Inshamake   Ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki 18 Kamena 2019, mu murenge wa Gasange w'Akarere ka Gatsibo hatashywe inzu y'urubyiruko(Gasange Youth Center), Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo ageza ku baturage ibikorwa bibateganirijwe mu mezi 18 ari imbere.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni inzu yubatswe ku ruhare rw'abaturage aho yuzuye itwaye akayabo ka Miliyoni zisaga gato 30 z'amafaranga y'u Rwanda yakusanijwe n'abaturage batuye mu murenge wa Gasange, aho bayitezeho kubagirira akamaro kuko izajya ifasha urubyiruko kubona aho rwidagadurira, banagirwe inama ku buzima bw'imyororokere, kwirinda ibiyobyabwenge n'ibindi bibazo byugariza urubyiruko, nk'ubyo byatangajwe n'umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko muri uyu murenge, Ntamwemezi Venuste.


Ntamwemezi yagize ati

Iyi nyubako ije tuyikeneye izadufasha byinshi kuko dufatanije na komite ndetse n'urubyiruko muri rusange tubonye aho tuzajya twidagadurira, urubyiruko kandi ruzabona akazi kuko abazajya bakorera hano bafasha bagenzi babo bazajya bahembwa, tunahafite icyumba cy'ubujyanama urubyiruko ruzajya ruhaherwa inyigisho ku buzima bw'imyororokere, icyumba kinini bazajya bareberamo imikino bahereye ku gikombe cya Afurika kandi ntituzajya tubishyuza. Bizabafasha rero kwirinda ubuzererezi no kwishora mu biyobyabwenge kuko bazajya babona aho baba bari, bidufashe no kuzamura impano z'urubyiruko rwa Gasange tubahurize hano tujye duteze imbere impano zabo.

Ntamwemezi Venuste, umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko mu murenge wa Gasange avuga ko iyi nzu ari igisubizo ku bibazo bitandukanye bahuraga nabyo.


Yakomeje avuga ko ubusanzwe batari bafite aho urubyiruko ruhurira ngo rwidagadure, rurebe imikino, bagirwe inama zitandukanye bityo iyi nzu ije ari igisubizo cy'ibibazo bitandukanye urubyiruko rwa Gasange rwahuraga nabyo.


Avuga aho iki gitekerezo cyaturutse, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gasange Bwana Ndayisenga Jean Claude yavuze ko cyaje muri gahunda basanzwe bakusanya ibitekerezo by'abaturage bashingiye ku bibazo bihari, bakabikora mu buryo bw'imiganda y'indashyikirwa cyangwa bagakora ubuvugizi mu gihe birenze ubushobozi bw'abaturage, aho ngo abaturage bagaragaje ko urubyiruko ruhura n'ibibazo bitandukanye birimo kutabona aho kwidagadurira, ubumenyi bw'ibanze ku buzima bw'imyororokere, kurwanya icyorezo cya SIDA no kwihangira imirimo n'ibindi, nibwo bicaye babiganiraho bareba uruhare buri wese yagira yaba mu mbaraga z'amaboko n'imisanzu.


Ndayisenga yakomeje yizeza ko imicungire y'iyi nzu bazakomeza kubaba hafi nk'ubuyobozi, anaboneraho kwizeza ko iyi nzu izakomeza gufasha urubyiruko ku bufatanye n'abandi bafatanyabikorwa barimo nk'ikigo nderabuzima cya Gasange n'abandi, kugira ngo urubyiruko ruzabone serivisi zateganijwe kuhatangirwa.

Bwana Ndayisenga Jean Claude uyobora umurenge wa Gasange avuga ko ari igitekerezo abaturage bagize mu rwego rwo kwikemurira ibibazo bihari.


Ni mu gihe umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Bwana Gasana Richard wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye abaturage ba Gasange kuri iki gikorwa cy'indashyikirwa bagezeho, anabizeza ubufatanye n'ubuyobozi anaboneraho kubabwira ko bitarenze amezi 18 ari imbere abatuye Gasange bazaba bafite amazi, amashanyarazi n'umuhanda wa Kaburimbo.


Meya Gasana yagize ati

Ibi mbibonamo ubushake n'inyota by'abaturage bafite kugira ngo biteze imbere banateze imbere igihugu muri rusange.Ibi kandi ni ubushake tuvoma ku mpanuro za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora asaba abanyarwanda kwishakamo ibisubizo kuko ak'imuhana kaza imvura ihise. Niyo mpamvu ibikorwa nk'ibi bibaho abaturage bakicara bakigomwa amaboko, umwanya n'ibindi bakibonera inyubako nk'iyi, turabashimira cyane rero.


Avuga ku bikorwaremezo yijeje abaturage, Meya Gasana yagize ati

Ibyo twijeje abatuye umurenge wa Gasange ntabwo ari ibyanjye nk'umuyobozi w'akarere, ahubwo biri muri gahunda y'igihugu ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, akaba ariyo mpamvu mu ngengo y'imari y'umwaka utaha tugiye gutangira  ejobundi mu kwa karindwi, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yari amaze iminsi yaremereye abanya-Gasange umuriro w'amashanyarazi, amazi ndetse n'umuhanda.Uyu muhanda rero waje ari n'akarusho kuko yari yarabemereye umuhanda usanzwe w'igitaka ariko ubu ni kaburimbo uzava Kiramuruzi, unyure Murambi na Gasange ugere i Muhura. Hari n'umuyoboro w'amazi uzubakwa mu myaka ibiri, ndetse n'umuriro w'amashanyarazi. Ni imishinga yose izagera mu murenge wa Gasange n'ubwo izanagera no kubatuye imirenge bihana imbibi.

Meya Richard Gasana wa Gatsibo yabwiye abanya-Gasange ko mu mezi 18 gusa baraba bafite amashanyarazi, amazi n'umuhanda wa kaburimbo bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.


Yasoje asaba abaturage kubyaza umusaruro iyi mishinga izatwara agera hafi kuri miliyari umunani z'amafaranga y'u Rwanda, bikazabaha amafaranga n'ubukire budasubira inyuma anaboneraho kubasaba kubirinda kugira ngo bizarambe bimare igihe kinini.


Ibi bikorwa bigiye kuza mu gihe umurenge wa Gasange ari wo wari usagaye muri aka karere ka Gatsibo utagira amazi, amashanyazi aho iki kibazao abaturage bagiye bakigaragaza kenshi ariko ntikibonerwe umuti, ni mu gihe kandi nabo bagiye bagaragaza akanyamuneza n'icyizere ko noneho bagiye kuva mu bwigunge.

Andi mafoto yaranze iki gikorwa:

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!