Gatsibo: ‘Ameza y'imihigo’ yatumye besa imihigo bishimishije, abatuye i Gasange bo barava mu bwigunge vuba aha!

 Inshamake   Mu gihe mu Rwanda iterambere rikataje ndetse rigeze kure cyane cyane mu kwegereza abaturage ibikorwa remezo, abatuye umurenge wa Gasange bari barasigaye inyuma dore ko batagiraga amazi n’amashanyarazi, bashobora kuba bagiye gusubizwa n’ubwo bagiye babyizezwa kenshi amaso agahera mu kirere; ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko gahunda y’Ameza y'imihigo ituma bavuga rumwe bityo kwesa imihigo bikoroha.

Gatsibo: ‘Ameza y'imihigo’ yatumye besa imihigo bishimishije, abatuye i Gasange bo barava mu bwigunge vuba aha!

 Inshamake   Mu gihe mu Rwanda iterambere rikataje ndetse rigeze kure cyane cyane mu kwegereza abaturage ibikorwa remezo, abatuye umurenge wa Gasange bari barasigaye inyuma dore ko batagiraga amazi n’amashanyarazi, bashobora kuba bagiye gusubizwa n’ubwo bagiye babyizezwa kenshi amaso agahera mu kirere; ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko gahunda y’Ameza y'imihigo ituma bavuga rumwe bityo kwesa imihigo bikoroha.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Gasange ni umwe mu mirenge cumi n’ine(14) igize Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, ukaba uhana imbibi n’Akarere ka Gicumbi mu Majyaruguru, gusa uyu murenge ukaba warasigaye inyuma mu bikorwaremezo birimo amazi n’amashanyarazi, dore ko abahatuye bagiye bizezwa n’ubuyobozi bw’ako karere uko bwagiye busimburana ko buzabagezaho ibyo bikorwa remezo ariko bikarangira nta gikozwe.

Nta poto y'amashanyarazi nk'iyi irangwa mu murenge wose wa Gasange, mu gihe amazi nayo ari ikibazo gikomeye bakivoma mu bishanga no mu kiyaga cya Muhazi.


Ubwo hagaragazwaga ibyagiye bigerwaho mu mihigo y’akarere ka Gatsibo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari(2018/2019)birimo umudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri, ibyumba byo kuraramo ku banyeshuri ba TTC Kabarore n’ikusanyirizo ry’amata rya Kibondo biherereye mu murenge wa Kabarore, uruganda rw’amazi ruzageza amazi mu mirenge 6 irimo Nyagihanga, Ngarama, Gatsibo, Kageyo, Gitoki na Kabarore, ndetse n’inzu yo gukoreramo ku bunzi b’umurenge wa Ngarama biherereyre mu murenge wa Ngarama, n’ibindi bikorwa nk’uruganda rw’ibigori rwo mu murenge wa Rugarama ndetse n’inzuri z’amatungo zatunganyijwe hirya no hino muri aka karere n’ibindi bitandukanye, ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwijeje abatuye umurenge wa Gasange ko bitarenze uyu mwaka wa 2019, ibikorwa byo kubagezaho amazi n’amashanyarazi bizatangira gukorwa.

Uruganda rw'amazi rwa Ngarama rwitezweho kuzageza amazi mu mirenge itandatu y'Akarere ka Gatsibo.

Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ibijyanye n’ibi bikorwa remezo mu murenge wa Gasange, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Bwana Gasana Richard yasabye umuyobozi w’inama njyanama y’aka karere, Bwana Rukemenganizi Cyprien unakomoka by’umwihariko mu murenge wa Gasange gusubiza iki kibazo, maze nawe avuga ko byose byarangiye kumvikanwaho ndetse imirimo yo kugeza ku batuye Gasange amazi n’amashanyarazi bizatangira muri Nyakanga ndetse na Kanama, dore ko ngo nawe bimuraje ishinga kuko yanabihigiye imbere y’abaturage bamugiriye icyizere agahagararira uyu murenge.


Rukemanganizi yagize ati

Gasange niwo murenge wonyine mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba utagira amazi n’amashanyarazi, Gasange niho honyine utabonamo ipoto y’amashanyarazi. Gasange rero iri mu bwigunge ariko icyizere ni cyose ko amazi n’amashanyarazi bizahagera vuba cyane bishoboka, nk’uko Mayor abivuze ndi umujyanama ukomoka i Gasange kandi abaturage bantumye kubabariza aho amazi n’amashanyarazi bigeze. Mu kanya nahoze mvugana n’ababishinzwe (REG ishami rya Gatsibo)bambwira ko isoko ryamaze gutangwa ndetse ko ibikoresho bizatangira kugezwa i Gasange mu kwezi kwa munani, kandi amashanyarazi akazatambagira umurenge wose, ahubwo dushishikarize abatuye mu manegeka batangire kwegera umuhanda kugira ngo amashanyarazi azabagereho bose.


Avuga ku bijyanye n’amazi, Rukemanganizi yavuze ko mu ngengo y’imari izatorwa mu kwezi kwa karindwi harimo miliyoni 350 zizifashishwa mu gice cya mbere mu bijyanye no kwegereza abaturage amazi barimo n’abatuye i Gasange by’umwihariko, hakaba kandi n’umufatanyabikorwa w’umushinga w’Abataliyani witwa NRFM wemeye kubafasha ukongera kuri izo miliyoni 350 mu byiciro bitandukanye, bakaba bazatangira mu kwezi gutaha kwa karindwi.


Ni mu gihe nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, gahunda yitwa ‘Ameza y'imihigo’ bifashisha mu Burasirazuba ituma abakozi bose bavuga rumwe ku mihigo, ibi bikaba binagaragazwa n’uko  mu mihigo 70 bari bafite mu ntangiriro z’uyu mwaka w’ingengo y’imari, imihigo 69 iri mu ibara ry’icyatsi naho umuhigo umwe niwo uri mu mutuku, aho asanga mu mpera za Kamena bazaba bamaze kwesa imihigo ku kigero cya 99%.

Perezida wa Njyanama y'Akarere ka Gatsibo Bwana Rukemanganizi Cyprien(ibumoso) ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Gasana Richard.

Abatujwe mu mudugudu w'icyitegererezo wa Nyabikiri banashyiriweho ikiraro rusange aho buri muryango wagabiwe inka muri gahunda ya Gira inka.


 

Ikusanyirizo ry'amata rya Kibondo rifasha aborozi barituriye kubona aho bagemura umukamo wabo.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!