Gatabazi asubijwe kuyobora Amajyaruguru, Kayitesi ahabwa Amajyepfo!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2020, Perezida Paul Kagame yasubije mu mwanya we Gatabazi JMV, hanatangazwa Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko nk’uko abifitiye ububasha Perezida wa Repubulika yasubije Bwana Gatabazi JMV ku mwanya wo kuyobora Intara y’Amajyaruguru, mu gihe Madamu Kayitesi Alice we yagizwe Guverineri w’Amajyepfo.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe niryo ryasubije Guverineri Gatabazi mu mwanya we.

Gatabazi yongeye kugarurwa mu mwanya yahozemo nyuma yo guhagarikwa ku mwanya wa Guverineri w’Amajyaruguru kubera iperereza ryamukorwagaho kimwe na Gasana Emmanuel wayoboraga Amajyepfo, ni mu gihe Kayitesi Alice we yari asanzwe ayobora Akarere ka Kamonyi gaherereye mu ntara yahawe kuyobora.
 
GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!