FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bwa Rayon Sports, inatangaza impinduka ku mikino wa nyuma wa shampiyona 2018/2019!

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2019, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryanze ubusabe bwa Rayon Sports bwo guhindura imikino 2 izakira muri shampiyona, rinatangaza impinduka ku masaha y’imikino y’umunsi wa nyuma wa Azam Rwanda Premier League(ARPL) 2018/2019.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi ni ibyagaragaye mu maburuwa FERWAFA yanditse uyu munsi, harimo iyo yasubizaga ubusabe bwa Rayon Sports bwo gusaba ko imikino ibiri izakira harimo uwa Musanze FC wo ku munsi wa 28 wa shampiyona uteganijwe tariki 17 Gicurasi 2019 ndetse n’uwa Marine FC wo ku munsi wa 30 wa shampiyona uteganijwe tariki 01 Kamena 2019, yazabera kuri Stade Amahoro i Remera; FERWAFA ikaba yasubije Rayon Sports ko kubera indi mirimo irimo gukorerwa muri iyi Stade itazaboneka bityo ko amasaha n’aho iyi mikino yagombaga kubera nta cyahindutse.

Ibaruwa FERWAFA yandikiye Rayon Sports iyimenyesha ko Stade Amahoro itazaboneka.

Ni mu gihe kandi iri shyirahamwe ryanatangaje impinduka ku masaha y’umunsi wa nyuma wo gusoza ARPL 2018/2019, aho mu ibaruwa yandikiwe amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda(D1), Ishyirwaho umukono n’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Bwana Uwayezu Regis, yatangaje ko imikino yose izaba tariki 01 Kamena 2019 itangire ku isaha ya saa cyenda z’amanywa(15h00/3PM), aho kuba saa cyenda n’igice(15h30/3:30PM) nk’uko byari bimenyerewe.

Ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere iyamenyesha impinduka y'amasaha ku mikino y'umunsi wa nyuma wa shampiyona.

Kugeza ubu ku munsi wa 27 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 63 ikaba ikurikiwe na mukeba wayo apr fc irusha inota 1 gusa kuko ifite amanota 62, ni mu gihe kandi hasigaye iminsi itatu gusa ngo iyi shampiyona irangire.

Rayon Sports na APR FC zirimo gukubana ku gikombe aho ku rutonde rw'agateganye zitandukanywa n'inota rimwe gusa, mu gihe buri imwe isigaranye imikino 3.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!