'East Africa's Got Talent' irushanwa rishobora guhindura amateka y’abanyempano!

 Inshamake   Mu gihe hagiye gutangira amarushanwa ya “East Africa's Got Talent”, kuri uyu wa kane tariki 18 Mata 2019 hasobanuwe ibigendanye n’iri rushanwa ryari rimenyerewe mu bihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika, Ubwongereza na Afrika y’Epfo; aho rishobora guhindura ubuzima ku banyempano bazaryitabira bigaragaza, dore ko uzaryegukana azahembwa agera kuri miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda(45,000,000FRW).

'East Africa's Got Talent' irushanwa rishobora guhindura amateka y’abanyempano!

 Inshamake   Mu gihe hagiye gutangira amarushanwa ya “East Africa's Got Talent”, kuri uyu wa kane tariki 18 Mata 2019 hasobanuwe ibigendanye n’iri rushanwa ryari rimenyerewe mu bihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika, Ubwongereza na Afrika y’Epfo; aho rishobora guhindura ubuzima ku banyempano bazaryitabira bigaragaza, dore ko uzaryegukana azahembwa agera kuri miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda(45,000,000FRW).

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rya “East Africa's Got Talent”rigiye kubera muri Afurika y’Iburasirazuba, aho ririmo gutegurwa na Clouds Media Group, dore ko ubusanzwe amarushanwa nk’aya yari asanzwe amenyerewe ku isi ni nka America’s Got Talent, South Africa Got Talent ndetse na Britain’s Got Talent, aho abafite impano zitandukanye haba mu mbyino, kuririmba, ubufindo butandukanye n’ibindi bigaragaza ubundi abakemurampaka, ndetse n’abababona bakabatora bagahitamo uwahize abandi.


Basobanura ibijyanye na ‘East Africa's Got Talent’, abayitegura bavuze ko iri rushanwa rizahuza ibihugu bine(4) birimo u Rwanda, Tanzaniya, Uganda na Kenya izaberamo  amajonjora ya nyuma; bavuga ko mu Rwanda ijonjora riteganijwe kuzaba tariki 25 Gicurasi 2019 mu Intare Conference Arena, nyuma abazatoranywa guhagararira u Rwanda bazajya muri Kenya ahazabera ijonjora rizatoranyamo abazahagararira ibihugu byose biri mu bihatana, ari nabwo abatoranyijwe muri buri gihugu bazatoranywamo abahiga abandi aribo bazahatana bwa nyuma, bikazakorwa inshuro icumi mbere y'uko uwegukanye igihembo azaba amenyekana tariki 6 Ukwakira 2019, anahembwe ibihumbi by’amadorali ya Amerika($50), ni ukuvuga miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abategura “East Africa's Got Talent” ubwo basobanuraga ibijyanye n'iri rushanwa rizahuza ibihugu bine byo muri Afurika y'Iburasirazuba.


Kwiyandikisha ku banyempano byaratangiye aho banoroherejwe kuba bakwiyandikisha kuko bshobora kwiyandikisha bakoresheje whatsapp ndetse jna Facebook, ukaba wakohereza igihangano cyawe bigendanye n’impano ufite, aho abategura iri rushanwa barimo Kompanyi yitwa Rapid Blue isanzwe ifite ubunararibonye mu gutegura aya marushanwa cyane ko inayategura muri Afurika y’Epfo, akaba ari yo irimo no gutegura ‘East Africa’s Got Talent’. 


Ni mu gihe umunyarwanda Ndayisaba Lee, umwe mu bategura iri rushanwa akaba yasabye abanyarwanda bafite impano gutinyuka bakazitabira iri rushanwa, dore ko rishobora kubahindurira amateka byaba ari ukubona iki gihembo nyamukuru ndetse no kwerekana impano zabo ku ruhando mpuzamahanga.

Ndayisaba Lee , umunyarwanda uri mu bategura iri rushanwa yasabye abanyarwanda bafite impano zitandukanye gutinyuka bakitabira kuko rishobora kubahindurira ubuzima; aha yari kumwe n'uhagarariye Rapid Blue isanzwe ifite ubunararibonye mu gutegura amarushanwa nk'aya.

Andi mafoto:

Itorero rya 'Mashirika' ryasusurukije abari aho mu mikino itandukanye no mu mbyino.
Hope wa 'Mashirika' yari yitabiriye ibi biganiro byo gusobanura uko irushanwa rya "East Africa's Got Talent” ririmo gutegurwa.
Sandrine Isheja wa Kiss FM niwe wari umusangiza w'amagambo muri ibi biganiro.

Abantu batandukanye barimo n'abasanzwe bamenyerewe mu myidagaduro bakurikiranye ibi biganiro ubona babyitondeye kandi bayumva neza cyane.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!