Dr Norman yahagaritswe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutera abagore intanga ze!

 Inshamake   Urwego rugenzura abaganga muri Canada rwambuye icyangombwa cyo gukora umuganga wakoreshaga intanga ze bwite mu gufasha abagore bafite ibibazo byo kubyara.

Dr Norman yahagaritswe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutera abagore intanga ze!

 Inshamake   Urwego rugenzura abaganga muri Canada rwambuye icyangombwa cyo gukora umuganga wakoreshaga intanga ze bwite mu gufasha abagore bafite ibibazo byo kubyara.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Inama y'abaganga bo mu ntara ya Ontario itangaza ko ibikorwa byakozwe na Dr Norman Barwin birenze kwitwa bibi gusa, ni nyuma y’aho urwego rugenzura abaganga kuva mu 2016 rwatangiye iperereza ku byo uyu muganga yashinjwaga, dore ko uyu mugabo kugeza ubu uri mu zabukuru, yatangiye gukekwaho ibi kuva mu myaka ya 1970 aho yavuriraga mu mavuriro agera kuri abiri muri Ontario, nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse.


Kuwa kabiri tariki 25 Kamena 2019, Dr Steven Bodley uri mu nteko y'inama y'abaganga yavuze ko bibabaje kuba ibyakozwe na Dr Barwin igihano cyonyine bo bamufiteho ari ukumwambura uburenganzira bwo kuvura; aho Dr Barwin, ubu ufite imyaka 80 atigeze yitaba inama ngenzuramyitwarire y'inama y'abaganga muri Canada, akaba yari ahagarariwe n'umunyamategeko.

Dr Norman Barwin ubu ufite imyaka 80 y'amavuko kuva mu myaka ya 1970 nibwo yatangiye gukekwaho kujya atera abagore bamugana intanga ze bwite.

Iyi nama yasohoye itangazo rivuga ko Dr Barwin yakoresheje intanga ze bwite cyangwa iz'utazwi, ku bamugannye nibura 13, mu gihe umunyamategeko we atigeze ahakana ibyavuzwe muri iri tangazo, dore ko no mu mwaka wa 2013, uyu muganga yahaniwe gukoresha intanga zitari zo ku barwayi batatu yarimo afasha, ahagarikwa igihe gito.

Ni mu gihe kandi urwego rugenzura abaganga rwakoze irindi perereza ubwo hari haje ikirego gishya kivuga ko hari abana hagati ya 50 na 100 babyawe n'ababyeyi batewe intanga na Dr Barwin zitari izo bifuzaga, ndetse iryo perereza risanga 11 muri abo bana ari ab'uyu muganga, ariko kugeza ubu ibyo birego ntabwo biraburanwa mu nkiko zisanzwe.

Inama ngenzuramyitwarire y'inama y'abaganga muri Canada yahagaritse Dr Norman Barwin nyuma y'ibyamuvugwagaho ndetse n'iperereza yikoreye.


Abashinja Dr Norman Barwin barimo Rebecca Dixon, ufite umuryango ubu uri gukurikirana uyu muganga, avuga ko ibintu byahindutse agize imyaka 25 amaze kumenya ko Dr Barwin ari we se wa nyawe by'umubiri, ni nyuma y’aho umuryango wa Rebecca uvuga ko wahamagaye Dr Barwin mu mwaka wa 1989 ngo abafashe kwibaruka, nuko hashize umwaka babyara uyu Rebecca.


Nyina wa Rebecca avuga ko yumvise amakuru ko umwana we se ashobora kuba ari Dr Barwin yumvise ahungabanye, bituma apimisha ingirabuzima-fatizo (DNA) asanga ari byo, aho ngo  ibi byagize ingaruka no ku mwana we, anemeza ko uyu muganga yabikoze no ku bandi babyeyi benshi bamugannye.

Umwe mu miryango ishinza Dr Norman Barwin barimo Rebecca Dixon(umukobwa) ndetse na mama we uri kumwe n'uwo yitaga se kuri iyo foto.


Ni mu gihe kandi umugabo umwe, wifuje kudatangazwa umwirondoro, yavuze ko nyuma yo gutanga intanga ze nyuma akamenya ko abana yitaga abe atari abe yumvise ari nk'ibyago bikomeye agize.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!