Danny Vumbi wateguraga kumurikira Album mu Bufaransa, agiye kuyimurikira ku mbuga nkoranyambaga!

 Inshamake   Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi agiye kumurikira album ye ya gatatu yise ’Inkuru Nziza’, ku mbuga nkoranyambaga kubera icyorezo cya Coronavirus.

Danny Vumbi wateguraga kumurikira Album mu Bufaransa, agiye kuyimurikira ku mbuga nkoranyambaga!

 Inshamake   Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi agiye kumurikira album ye ya gatatu yise ’Inkuru Nziza’, ku mbuga nkoranyambaga kubera icyorezo cya Coronavirus.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Kuri ubu uyu mugabo ari mu myiteguro yo kumurika Album, aho byamaze kumenyekana ko azayimurika tariki 17 Nyakanga 2020 mu birori bizaca kuri MK1 TV, shene ya youtube imaze igihe iri gutambukaho ibitaramo binyuranye ndetse no kuri Genesis TV, gusa kugeza ubu yamaze gutangira kugurishwa ku mafaranga ibihumbi 100 y'u Rwanda, aho uyikeneye ayihabwa kuri email, flash disk ndetse no kuri CD.


Muri iki gitaramo Danny Vumbi azafatanya n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Fireman, Mico The Best, Uncle Austin ndetse na Marina bose bazaba biyemeje kumutera ingabo mu bitugu bacurangirwa n’itsinda rya Neptunez Band.

Abahanzi batandukanye biyemeje gufasha Danny Vumbi ubwo azaba amurika Album ye ya gatatu yise 'Inkuru nziza'.


Mu kiganiro na Uhujimfura Claude, umwe  mu bayobozi ba KIKAC Music isanzwe ifasha Danny Vumbi, yavuze ko bagiye kumurika iyi album bifashishije imbuga nkoranyambaga kuko icyorezo cya Coronavirus cyahinduye uburyo bifuzaga kubikoramo.


Uhujimfura yagize ati

Twateganyaga ko muri Kanama 2020 azajya kumurikira Album ye mu Bufaransa no mu bindi bihugu by’u Burayi ibiganiro byari bigeze kure; mu gihe twiteguraga gutangaza aya makuru hahise haduka icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe ibijyanye n’imyidagaduro ku Isi yose, tubonye ko bitagishobotse nibwo twatekereje uko twabyitwaramo.

Uhujimfura Claude, umwe  mu bayobozi ba KIKAC Music ifasha Danny Vumbi avuga ko bateguraga kuzamurikira Album mu Bufaransa n'ibindi bihugu by'iburayi bagakomwa mu nkokora na COVID-19.


Danny Vumbi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye nka; Ni danger, Ni uwacu, Abana babi n’izindi nyinshi zamenyekanye cyane, aritegura kumurika “Inkuru nziza” izaba ibaye iya gatatu nyuma ya “Umudendezo” yakoze mu 2012 na ”Kuri twese” yasohoye mu 2015.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!