Clementine Mukandoli wari waje gusura abarwaza mu bitaro bya Ruhengeri yasanzwe mu busitani yapfuye!

 Inshamake   Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2019 ahagana saa kumi n’imwe n’igice, bamwe mu bakozi bo mu bitaro bya Ruhengeri basanze umubyeyi witwa Clementine Mukandoli wari ahetse umwana w’imyaka ibiri, yapfiriye hafi y’ubusitani bw’ibyo bitaro.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Philbert Muhire yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Mukandoli yari yaraye muri biriya bitaro yaje gusura abarwaza, ndetse ngo mu gitondo hari abamubonye agendagenda mu kigo.

Dr Philbert Muhire yagize ati

Ayo makuru niyo uwo mubyeyi yiciwe mu kigo kandi bamusanganye igikomere ku mutwe ariko RIB yaje itangira iperereza.

Ubusanzwe Mukandoli witabye Imana akomoka mu murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze akaba yari afite imyaka 32 y’amavuko, ni mu gihe umwana yari ahetse we ngo nta kibazo yagize; ni mu gihe kandi Dr Muhire avuga ko ubu abarwayi n’abarwaza batekanye, igihunga cyashize.

Dr Philbert Muhire uyobora ibitaro bya Ruhengeri avuga ko Mukandoli bamusanganye igikomere ku mutwe kandi RIB yatangiye iperereza, gusa kugeza  ubu abarwayi n’abarwaza baratekanye, igihunga cyashize.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!