Bosco Ntaganda wahimbwe izina rya “Terminator” yakatiwe gufungwa imyaka 30!

 Inshamake   Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwakatiye igifungo cy’imyaka 30 Bosco Ntaganda rwari rumaze igihe ruburanisha, Lubanga yaberaga mu mutwe akatirwa imyaka 14.

Bosco Ntaganda wahimbwe izina rya “Terminator” yakatiwe gufungwa imyaka 30!

 Inshamake   Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwakatiye igifungo cy’imyaka 30 Bosco Ntaganda rwari rumaze igihe ruburanisha, Lubanga yaberaga mu mutwe akatirwa imyaka 14.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Mu kwezi ka karindwi uyu mwaka ni bwo Ntaganda wahimbwe izina rya “Terminator” yahamijwe ibyaha 18, birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ntaganda wahimbwe izina rya “Terminator” yahamijwe ibyaha 18, aha yari mu rukiko.


Ni urubanza rwatangiye muri Nzeri 2015 rusozwa muri Kanama umwaka ushize wa 2018, aho Ntaganda yahamijwe ibyaha birimo gufata abakobwa n’abagore ku ngufu, guhindura bamwe abacakara no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuri ibyo hakiyongeraho n’ibyaha byibasiye abasiviri no gushyira abana mu nyeshyamba, bikaba ari ibyaha yakoze ubwo yari umuyobozi mu nyeshyamba muri Kongo Kinshasa hagati ya 2002 na 2003, akaba ari nawe muntu wa mbere uru rukiko ruhamije ibyaha byo guhindura abagore n’abakobwa abacakara b’imibonano mpuzabitsina.

Bosco Ntaganda(imbere) wahamijwe ibyaha niwe muntu wa mbere ICC ihamije ibyaha byo guhindura abagore n’abakobwa abacakara b’imibonano mpuzabitsina.


Imiryango inyuranye iharanira inyungu z’abagizweho ingaruka n’ibyaha biregwa Bosco Ntaganda, yari yasabye ko yahanwa mu buryo bukomeye kandi na yo igahabwa indishyi z’akababaro.


Mu 2013, Ntaganda yari mu mutwe wa M23 waje gucikamo ibice, aho igice cye kimaze kotswa igitutu mu mirwano yabereye mu Burasirazuba bwa Kongo Kinshasa, yahungiye mu Rwanda yishyikiriza Ambasade ya Amerika i Kigali, na yo imwoherereza uru rukiko.


Ntaganda w’imyaka 46, ashinjwa ibyaha yakoze ari mu mutwe wa FPLC (Forces Patriotiques pour la Libération du Congo) wa Thomas Lubanga, uyu nawe urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 14, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ibisa n’ibyo Ntaganda yahamijwe.

Thomas Lubanga wari ufite umutwe wa  FPLC Ntaganda yabarizwagamo nawe yakatiwe imyaka 14 y'igifungo.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!