Bona Pools Company Ltd izanye ibisubizo ku bashaka kwiga Koga no kubyigisha!

 Inshamake   Nyuma yo kubona ko mu Rwanda hakiri ikibazo ku bantu bashaka kumenya Koga (swimming) ndetse no kwigisha abashaka kumenya gukora iyi siporo y’ingirakamaro ku mubiri no ku buzima bw’umuntu muri rusange, Bona Pools Company Ltd yazanye ibisubizo kuri iki kibazo aho kuri ubu ababikeneye by’umwihariko urubyiruko inzozi zabo zigiye kuba impamo.

Bona Pools Company Ltd izanye ibisubizo ku bashaka kwiga Koga no kubyigisha!

 Inshamake   Nyuma yo kubona ko mu Rwanda hakiri ikibazo ku bantu bashaka kumenya Koga (swimming) ndetse no kwigisha abashaka kumenya gukora iyi siporo y’ingirakamaro ku mubiri no ku buzima bw’umuntu muri rusange, Bona Pools Company Ltd yazanye ibisubizo kuri iki kibazo aho kuri ubu ababikeneye by’umwihariko urubyiruko inzozi zabo zigiye kuba impamo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ubusanzwe mu Rwanda bimenyerewe ko abakora siporo yo Koga abenshi babikora byo kwishimisha cyane cyane hirya no hino mu mahoteri n’ubwo hari na bamwe babikora nk’umukino bakina, gusa bigaragara ko bitaratera imbere cyane ari nayo mpamvu Bona Pools Company Ltd yatekereje ku kuba yafasha abantu kwiga koga no kubyigisha binashobora gutanga akazi cyane cyane ku rubyiruko.


Mu kiganiro Umusare.co.rw twagiranye n’umuyobozi wa Bona Pools Company Ltd, Bwana Bonane Emmanuel yagutangarije ko ajya gutangira iyi kompanyi yashakaga guteza imbere urubyiruko rw’abanyarwanda bashaka gukina uyu mukino wo koga nk’ababigize umwuga, kubahugura bakavamo abigisha abandi uyu mukino bityo bikabaviramo akazi, ndetse no gufasha abantu kwirinda indwara nk’umugongo, imitsi, siterese(stress) n’izindi bigendanye no kugorora imibiri yabo, akomeza avuga ko uretse ibi byo kwiga no kwigisha koga, Bona Pools Company Ltd izajya inafasha abashaka kwiga gukorera amasuku(maintenance) aho bogera (Swimming pool/Piscine), bityo babigire akazi kabo ka buri munsi kabinjiriza amafaranga imibereho yabo irusheho kuba myiza.

Abashaka kwiga gukorera amasuku(maintenance) aho bogera (Swimming pool/Piscine) nabo Bona Pools Company Ltd ntiyabibagiwe. 


Avuga ku karusho bazanye nka Bona Pools Company Ltd, Bonane yavuze ko hari igihe abantu bamwe na bamwe baba bashaka kwigira ahantu hiherereye, ni ukuvuga Atari ahantu rusange; aba ngo babatekerejeho babashakira aho bashobora kogera no kwigira bisanzuye, anaboneraho kuvuga ko abafite aho abantu bogera (Swimming pool/Piscine) ko batanga serivisi zo kuhakora isuku mu buryo bugezweho, ndetse ko Bona Pools Company Ltd yiteguye kubagabanyiriza ibiciro, banabafasha kugenzura ibyo bakoresha nk’amazi n’imiti bakoresha, dore ko byagaragaye ko hari abaterwa ibihombo no kutamenya uburyo bifatwa neza, aho uwifuza guhabwa serivisi zose zitangwa na Bona Pools Company Ltd ashobora guhamagara umurongo wa Telefoni 0785023660/0722023660/0789728402.

Muri Bona Pools Company Ltd, batanga na serivisi zo kugenzura amazi n’imiti bikoreshwa mu gusukura aho abantu bogera (Swimming pool/Piscine). 


 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!