Basketball: Bwa mbere amakipe agera kuri 14 mu byiciro bitandukanye niyo azakina Agaciro Tournament 2019.

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2019, ku nshuro ya mbere haratangira Agaciro Tournament mu mukino wa Basketball, aho amakipe agera kuri 14 mu byiciro bitandukanye ariyo azitabira iri rushanwa rifite intego yo gukomeza gushishikariza abanyarwanda kwigira, no gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund.

Basketball: Bwa mbere amakipe agera kuri 14 mu byiciro bitandukanye niyo azakina Agaciro Tournament 2019.

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2019, ku nshuro ya mbere haratangira Agaciro Tournament mu mukino wa Basketball, aho amakipe agera kuri 14 mu byiciro bitandukanye ariyo azitabira iri rushanwa rifite intego yo gukomeza gushishikariza abanyarwanda kwigira, no gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino was Basketball mu Rwanda (FERWABA) ku nkunga y’ ikigega Agaciro Development Fund, aho amakipe ane ya mbere muri shampiyona ishize(mu bagabo no mu bagore)ariyo azitabira iri rushanwa, rinafitemo icyiciro cy’abana baterengeje imyaka 17(Youth U17).

 

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Bwana Mugwiza Desire yavuze ko amakipe azitabira mu bagabo ari Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka, REG BBC yabaye iya kabiri, APR BBC yabaye iya gatatu ndetse na Espoir BBC yabaye iya kane, naho mu bagore amakipe azitabira ni APR Ladies BBC, The Hoops BBC, RP-IPRC Huye na UBUMWE BBC; ni mu gihe mu cyiciro cy’abakiri bato batarengeje imyaka 17, amakipe azitabira yagabanyijwe mu matsinda abiri aho mu itsinda A harimo Elite BBC, Rafiki Kids na VJN Rubavu, naho itsinda B rikabamo  Shooting Touch, Gikondo Boys na The Hoops.

 

Mugwiza yakomeje avuga ko Atari ubwa mbere ikigega Agaciro Development Fund gitera inkunga Basketball y’u Rwanda kuko ku busanzwe cyateraga inkunga amakipe agiye gusohokera igihugu, ashimira ikigega kibashyiriyeho irindi rushanwa ngarukamwaka rizajya rifasha amakipe na federasiyo kugira amarushanwa menshi, bityo bifashe mu iterambere ry’umukino wa Basketball mu Rwand, anaboneraho kuvuga ko kuba barahisemo amakipe ane ya mbere ari ukugira ngo bayashimire ko yitwaye neza, binatere ishyari ayandi gukora cyane kugira ngo nayo azabashe kwitabira irushanwa ritaha.

 

Ni mu gihe umuyobozi w’ikigega Agaciro Development Fund, Jacques Kayonga yavuze ko kuba barateye inkunga Agaciro BasketballTournament ari ukugira ngo bashishikarize abakunzi ba siporo by’umwihariko urubyiruko kugira umuco wo kwigira no gutanga umusanzu wabo wo kwiyubakira igihugu mu kigega Agaciro Development Fund, aho yanatangaje ko nyuma y’imyaka itandatu iki kigega gitangijwe kimaze kugera ku mafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari 200, zirimo atangwa n’abanyarwanda, imigabane yari iya Leta yeguriwe ikigega ndetse n’inyungu ikigega gikura mu bucuruzi burimo kuguriza amabanki, kugura impapuro mpeshamwenda n’ibindi.

Uhereye ibumoso Jacques Kayonga uyobora ikigega Agaciro Development Fund na Mugwiza Desire uyobora FERWABA mu kiganiro n'abanyamakuru.

Ku bijyanye n’ibihembo muri iri rushanwa, mu cyiciro cy’abakuru(abagore n’abagabo) ikipe ya mbere izahembwa igikombe na miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda(2,000,000frw), iya kabiri ihabwe ibihumbi 500(500,000frw) ndetse n’umukinnyi witwaye neza muri buri cyiciro(MVP), mu gihe mu batarengeje imyaka 17, ikipe ya mbere izahabwa igikombe n’ibikoresho ndetse n’umukinnyi witwaye neza (MVP U17).

 

Iri rushanwa rizakinwa ku wa Gatanu tariki 22, ku wa Gatandatu tariki 23, ku wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2019, imikino ikazajya ibera muri sitade nto(Petit Stade) i Remera, aho kwinjira bizajya biba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 3(3,000frw) muri VIP n’igihumbi(1,000frw) ahasigaye hose, ni mu gihe rizasozwa ku wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019, imikino ibere muri Kigali Arena i Remera, aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10(10,000frw) muri VVIP, ibihumbi 3(3,000frw) muri VIP n’igihumbi(1,000frw) ahasigaye hose.


 

Uku niko amakipe azacakirana ku munsi wa mbere n'uwa kabiri w'iri rushanwa rizamara iminsi ine.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!