Bakame yibasiye abafana ba Rayon Sports, anavuga ibanga ryabafashije gutwara Super Cup!

 Inshamake   Nyuma y’umukino wa Super Cup, umunyezamu wa AS Kigali, Ndayishimiye Eric bita Bakame, yavuze ku bafana ba Rayon sports bakinaga n’icyabafashije gutwara iki gikombe aho ngo icyo bagiye gukurikizaho ari icya shampiyona.

Bakame yibasiye abafana ba Rayon Sports, anavuga ibanga ryabafashije gutwara Super Cup!

 Inshamake   Nyuma y’umukino wa Super Cup, umunyezamu wa AS Kigali, Ndayishimiye Eric bita Bakame, yavuze ku bafana ba Rayon sports bakinaga n’icyabafashije gutwara iki gikombe aho ngo icyo bagiye gukurikizaho ari icya shampiyona.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi Bakame yabitangaje  nyuma yo kwegukana Super Cup akuyemo penaliti ebyiri, bagatsinda Rayon Sports aho yagaragaje ko abyishimiye kuko ngo yayivuyemo havugwa amagambo menshi, dore ko byavugwaga ko ayigambanira ntiyitware neza.

Kapiteni wa AS Kigali Haruna Niyonzima ashyikirizwa igikombe cya Super Cup 2019 na Perezida wa FERWAFA, rT Brig.Gen. Sekamana, umuzamu Bakame wari wakoze akazi gakomeye yari ari hafi aho mu byishimo byinshi.


Ni umukino wagaragaje ko ikipe ya AS Kigali yari iri hejuru ya Rayon Sports wari kuva ku munota wa mbere kugera ku wa nyuma dore ko igitego cyo kunganya cya Rayon Sports cyabonetse ku isegonda rya nyuma ubwo umusifuzi yendaga gusoza uyu mukino gitsinzwe na kapiteni wayo, Eric Rutanga.

Eric Rutanga yishimira igitego yatsinze ku isegonda rya nyuma kwihangana byanze yemera guhabwa ikarita y'umuhondo ubwo yabyishimiraga akuramo umupira.

 


Ni nyuma y’aho Jules Ulimwengu wagiye abura uburyo bwabazwe imbere y’izamu yari yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere cyaje kwishyurwa na SSentongo Farouq Saifi naho Allogho Mba Martel  ku ruhande rwa AS Kigali atsinda igitego cya kabiri ku ruhande rw’abanyamujyi, mbere yo kwitabaza Penaliti maze AS Kigali itwara igikombe itsinze 3-1, Bakame akuyemo penaliti ebyiri za Rayon Sports zirimo n'iya mbere ya rutahizamu Michael Sarpong.


Aganira n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino Bakame wagaragazaga ibyishimo byinshi nyuma y’akazi katoroshye yakoze, yavuze ko gutsinda Rayon Sports biryoha.


Bakame yagize ati

Gutsinda Rayon Sports biranshimishije cyane kuko ni ikipe igira abafana bavuga cyane, iyo uyitsinze biraryoha.

Bakame wakuragamo penaliti z'abakinnyi ba Rayon Sports akibyinira umuziki, yavuze ko gutsinda Rayon Sports bimushimishije kandi biryoshye kuko abafana bayo bavuga cyane.

Yakomeje avuga ko bakinjira mu kibuga cya Stade Amahoro, abafana ba Rayon Sports bavugije induru bavuga ngo “mwapfa Proline FC (ikipe yo muri Uganda yasezereye As Kigali mu mikino nyafurika), ibi ngo bikaba byababaje cyane abakinnyi ba As Kigali, binatuma biyemeza gukora iyo bwabaga mu kibuga.


Bakame wakiniye Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri Kenya nyuma akagaruka ajya muri AS Kigali, yashimangiye ko induru z’abafana ba Rayon Sports ari zo zabateye imbaraga zo kuyitsinda, anavuga ko ku giti ke yifuzaga gutangira Shampiyona byibura afite igikombe, bityo ngo gutsinda Rayon Sports byo ni akarusho.


Bakame ati

Tumaze kugomborwa nabwiye bagenzi bange ko nta gikuba gicitse ko tugomba gukina kandi uza kwitwara neza ari we utwara igikombe cya Super Cup. As Kigali ntitwagombaga gutsindwa kabiri.

Bakame wishimiwe cyane na bagenzi be ndetse nyuma yo gukuramo Rayon bakamuterura, avuga ko ibanga ryabaye kubwira bagenzi be ko nta gikuba gicitse bagomba gukina uwitwara neza agatwara igikombe cya Super Cup.  


Bakame yemeje kandi ko nyuma yo gutwara igikombe cy’Amahoro, bagatwara Super Cup, As Kigali ngo igomba no gutwara igikombe cya Shampiona 2020, aho igomba gutangira icakirana na APR FC ku wa gatanu tariki 4 Ukwakira 2019.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!